Gisagara: Umwana bafashaga yarapfuye biyemeza gukomereza ku muryango we – UMUSEKE

Gisagara: Umwana bafashaga yarapfuye biyemeza gukomereza ku muryango we

Hepfo mu cyaro mu kagari ka Nyamugari gahana imbibi n’u Burundi mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara, kuri uyu wa kane umuryango Shelter Them-BATARURE ufasha abatishoboye waje gusura umuryango wa Jean Claude Niyomugabo, umwana bavanye ku muhanda agasubira mu rugo agasubira mu ishuri. Babajwe cyane no gusanga hashize amezi atatu yitabye Imana, ariko uyu muryango wiyemeje gukomeza gufasha umuryango we guhindura ubuzima.

David Jenkins (iburyo) n'umugore we (ibumoso) bari kumwe n'ababyeyi ba Niyomugabo uherutse kwitaba Imana

David Jenkins (iburyo) n’umugore we (ibumoso) bari kumwe n’ababyeyi ba Niyomugabo uherutse kwitaba Imana

Jean Claude Niyomugabo yari afite imyaka 24, yari amaze kuba umusore umeze neza. Mu 2009 nibwo Shelter Them yamuvanye ku muhanda aho yari yaraje mu mujyi wa Kigali, bamusanze afite igisebe kinini ku kaguru, baramuvuza bamusubiza mu rugo bamufashiriza iwabo muri Gisagara aho yari yaraturutse.

Niyomugabo yasubiye mu buzima bw’abana nk’abandi nubwo atagize amahirwe yo kuvukira mu muryango wishoboye. Mu ishuri ngo yabaga mu ba mbere kuko yari asigaye afite intego mu buzima.

Tariki 30 Nyakanga uyu mwaka ngo yafashwe n’indwara idasanzwe, ikintu kikamukubita mu rubavu agahinda umuriro, bukeye bwaho tariki 31 Nyakanga yitabye Imana. Yari inkuru mbi cyane kuri Shelter Them, umuryango ugizwe n’abakorerabushake mu gufasha ukorera muri America, Canada, America y’Epfo no mu Rwanda.

Kuri uyu wa kane abagize Shelter Them basuye umuryango wa Niyomugabo biyemeza noneho kurenga ku gufasha Niyomugabo wenyine, ahubwo ko bagiye gufasha umuryango we, se na nyina n’abavandimwe be na nyirakuru, kugeza bahinduye imibereho yabo ikaba myiza kurushaho nk’uko byavuzwe na David Jenkins wafashaga Niyomugabo.

Jenkins ati “Ubumuntu n’urukundo yagiraga umenya aribyo byatumye apfa, gusa tuzi neza ko aho ari ari guseka kandi ibyabayeho turabishima Imana kuko ubu byatumye tumenya n’umuryango we.”

Josephine Murphy (Bukuru ni ko bamwitaga mu bwana bwe) umuyobozi wa Shelter Them yavuze ko Shelter Them umurimo batangiye ari uwo gufasha abana kuva mu muhanda, na Jean Claude akaba yari yarahavuye, bagasubira mu ishuri baba iwabo.

Mukarere ka Gisagara

Mukarere ka Gisagara

Mu kadomo gatukura ni mu kagari ka Nyamugari mu murenge wa Nyanza muri Gisagara

Mu kadomo gatukura ni mu kagari ka Nyamugari mu murenge wa Nyanza muri Gisagara

Iwabo wa Jean Claude Niyomugabo i Nyamugari niho babasuye

Iwabo wa Jean Claude Niyomugabo i Nyamugari niho babasuye

Niyomugabo yitabye Imana arwaye umunsi umwe gusa

Niyomugabo yitabye Imana arwaye umunsi umwe gusa

Abagize Shelter Them n'abo kwa Niyomugabo baraganira

Abagize Shelter Them n’abo kwa Niyomugabo baraganira

David Jenkins n'umugore we Sherry bitaga kuri Niyomugabo baravuga akababaro bagize kubera urupfu rwe n'uburyo bazakomeza gufasha umuryango we

David Jenkins n’umugore we Sherry bitaga kuri Niyomugabo baravuga akababaro bagize kubera urupfu rwe n’uburyo bazakomeza gufasha umuryango we

Josephine (ibumoso) na Joselyne nibo bayobozi bashinze umuryango Shelter Them- BATARURE

Josephine (ibumoso) na Joselyne nibo bayobozi bashinze umuryango Shelter Them- BATARURE

Abo kwa Niyomugabo bishimiye cyane kwakira aba bantu babafashirizaga umwana kandi biyemeje gukomeza kubafasha

Abo kwa Niyomugabo bishimiye cyane kwakira aba bantu babafashirizaga umwana kandi biyemeje gukomeza kubafasha

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Likes(2)Dislikes(1)

3 Comments

  1. Nana

    November 4, 2016 at 9:32 pm

    Imana ibagirire neza kubwo kwitanga kwanyu. Nibyo kubashimira

    Likes(1)Dislikes(0)
  2. Kalisa

    November 4, 2016 at 9:53 pm

    gikorwa cyiza cy'urukundo! #UBUMUNTU .. Niyomugabo uruhukire mu mahoro, Imana ikwakire!

    Likes(4)Dislikes(0)
  3. Muhimano

    November 5, 2016 at 8:45 pm

    Byiza ko hari abakunda bakanafasha abababaye aho kubica cg kubata mubigo bitandukanye bimeze nka gereza hirya no hino mu gihugu ......wenda Kagame azageraho nawe yige kuyobora abaturage kimunntu !!!

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Tsindira itike yo kureba umupira wa ARPL

tsindira-itike

Subiza ibibazo, maze utsinde….

 
 

Verification