Gicumbi: Mu gitaramo cya Gospel bati “Utazi agaciro k’amaguru abyinira inzoga” – UMUSEKE

Gicumbi: Mu gitaramo cya Gospel bati “Utazi agaciro k’amaguru abyinira inzoga”

Kuri iki cyumweru Mu nzu mbera byombi y’Akarere ka Gicumbi habereye igitarmo cyo guhimbaza Imana bise “Gicumbi ni wowe utahiwe”, muri iki gitaramo hatangiwe ubutumwa bushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge aho abaririmbyi bagize bati “Utazi agaciro k’amaguru abyinira inzoga”.

Ubutumwa bwo kwirinda ibiyobwabywenge no kugarukira Imana bwatanzwe na za chorale zo mu madini anyuranye

Ubutumwa bwo kwirinda ibiyobwabywenge no kugarukira Imana bwatanzwe na za chorale zo mu madini anyuranye

Ni igitaramo cyateguwe n’urubyiruko ruba muri za chorale mu madini anyuranye rufatanyije n’ubuyobozi.inzu mberabyombi cyabereyemo yuzuye abantu babura aho bajya.

Mu butumwa bwatanzwe mu ndirimbo zihimbaza Imana no mu magambo yavuzwe, urubyiruko rwashishikarije rugenzi rwarwo rwitabiriye ibibi byo kwishora mu biyobyabwenge.

Akarere ka Gicumbi ni akarere gaturanye na Uganda, gakunda kuvugwamo ibiyobyabwenge bitemewe mu Rwanda cyane cyane inzoga zikaze cyane kandi zitujuje ubuziranenge zinyobwa zikanacuruzwa cyane muri Gicumbi.

Byiringiro Justin  uhagarariye itsinda ry’abateguye iki gitaramo yavuze ko urubyiruko rukwiye kugarukira Imana rukajya mu nzira zayo kuko nta gihombo kirimo.

Byiringiro ati “twishimiye ko iki gitaramo kitabiriwe cyane kandi ari ubwa mbere. Turasaba urubyiruko ko aho kwiyandarika no kwishora mu biyobyabwenge rwaza tugafatanya, tugasenga tukiga imishinga yaduteza imbere. Ubu turashaka ko iki gitaramo kizajya kiba nka kabiri mu mwaka.”

Umuyobozi w’Akerere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza , Benihirwe Charlotte yashimiye igitekerezo cy’uru rubyiruko arwibutsa rugomba gufasha ubuyobozi kugarura rugenzi rwarwo rukiri mu icuraburindi ryo kunywa ibiyobyabwenge.

Benihirwe ati “Urubyiruko igihugu cyacu gishaka n’Imana ikunda si urwishwe n’ibiyobyabwenge,  ntabwo ari urwishora mu busambanyi, urusuzugura ababyeyi n’abakuru cyangwa urwiyandarika. Turashaka urubyiruko rw’intangarugero kandi ruzi Imana.”

Uyu muyobozi yizeje ubufasha uru rubyiruko mu gihe ruzajya rutegura ibikorwa nk’ibi.

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi wungirije yasomeye abari muri iki gitaramo amwe mu magambo ya bibiriya asaba abantu kwitwara uko bikwiriye

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije yasomeye abari muri iki gitaramo amwe mu magambo ya bibiriya asaba abantu kwitwara uko bikwiriye

Mu masaha ya nijoro igitaramo cyari kigikomeje abantu bakishimiye cyane

Mu masaha ya nijoro igitaramo cyari kigikomeje abantu bakishimiye cyane

Amaguru yabo ngo aho kuyabyinisha mu tubari bayabyinisha mu nzu z'Imana

Amaguru yabo ngo aho kuyabyinisha mu tubari bayabyinisha mu nzu z’Imana

 Evence  NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/ Gicumbi

Likes(1)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *