Gacuriro: ‘Women Foundation’ yafashije imiryango 50 y’abatishoboye – UMUSEKE

Gacuriro: ‘Women Foundation’ yafashije imiryango 50 y’abatishoboye

Binyuze mu gikorwa ngarukamwaka cyitwa Thanksgiving, umuryango ‘Women Foundation Ministries’, kuri uyu wa 25 Ugushyingo, uyu muryango wafashije imiryango 50 y’abatishoboye yo mu murenge wa Gacuriro mu karere ka Gasabo.

Women Foundation yaraye ifashije imiryango 50 itifashije

Women Foundation yaraye ifashije imiryango 50 itifashije

Uyu muryango uyoborwa na Apotre Alice Mignone Kabera, ukoze iki gikorwa ku nshuro ya 10 aho muri uyu mwaka cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Thanks giving Make it Culture’, bishatse kuvuga ngo ‘Gushima tubigire umuco’.

Ahagana ku isaaha ya saa Sita, Apotre Mignone na bagenzi be basanganywe mu muryango wa Women Foundation bageze i Kinyinya mu kagari ka Gacuriro bafasha iyi miryango itishoboye.

Inkunga bageneye iyi imiryango 50, irimo ibiribwa, imyambaro. Umwe mu bagenewe iyi nkunga wahawe moto avuga ko ubuzima bugiye guhinduka kuko iki kinyabiziga agiye kugikoresha mwuga wo gutwara abantu.

Iki gikorwa kibaye mu gihe uyu muryango Women Foundation Ministries uri kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 10, ibirori byo kuyizihiza bikaba biteganyijwe kuri uyu wa 26 Ugushyingo.

Kuva mu mwaka wa 2009, Women Foundation yakunze kurangwa n’ibikorwa by’urukundo dore ko muri uyu mwaka wa 2009 yasuye ingabo zamugariye ku rugamba zituye i Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.

Mu mwaka 2010 bakaba barasuye abasigajwe inyuma n’amateka batuye I Gasogi mu karere ka Gasabo. Muri 2011 basura abatishoboye batuye I Batsinda, no mu yindi myaka bagiye barangwa n’ibindi bikorwa byo gufasha abatishoboye.

Mu mwaka wa 2014 basuye abasaza n’abakecuru i Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo naho 2015,Umuryango Women Foundation Ministries wasuye kandi uha inkunga imiryango 160 y’impunzi z’Abarundi zari mu nkambi ya Bugesera n’indi Miryango 41 y’Abanyarwanda batahutse bavuye muri Tanzania.

Babahaye Matelas n'ibiribwa

Babahaye Matelas n’ibiribwa

Apotre Mignone abashyikiriza inkunga babageneye

Apotre Mignone abashyikiriza inkunga babageneye

Umusore witwa Peter yahawe inkunga ya Moto, avuga ko igiye kumufasha kwiteza imbere

Umusore witwa Peter yahawe inkunga ya Moto, avuga ko igiye kumufasha kwiteza imbere

Bafatanyije na Apotre Mignone bacinye akadiho bashimira Imana

Bafatanyije na Apotre Mignone bacinye akadiho bashimira Imana

Bashimiye Imana

Bashimiye Imana

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Likes(3)Dislikes(0)

4 Comments

  1. Anny

    November 26, 2016 at 8:24 pm

    Ni byiza gufasha nicyo Imana idutegeka ariko iyo ubishyize mu itangazamakuru nta yindi ngororano utegereza. Ukuboko kw'iburyo ntikukamenye iby'ukw'ibumoso kwakoze.

    Likes(1)Dislikes(3)
  2. Nana

    November 26, 2016 at 9:49 pm

    Ibikorwa nkibi bikwiye kurangwa mu nsengero zose.

    Likes(1)Dislikes(0)
    • Nestuta

      November 28, 2016 at 5:07 am

      Nukuri ikigikorwa nicyiza cyaneeee,,,Uwiteka ahe umugisha Apostle nukuri uyumubyeyi ibikorwa akora nifuzako amatorero menshi yamwigiraho,Kuko tugize abakozi b'Imana Bose bamwigiraho urwanda rwaba paradise kuburyo na president wacu byamunezeza kubona abanyarwanda batakiburara cyangwa babure ahokuryama. Apostle ukomerezaho nabuyoboye nukuri Uwiteka namwe akomeze kubiyereka muburyo bwose niwomugisha mbasabiye🙏Murame murushaho gukora imirimo myiza. Ndanabikundira😘😍

      Likes(1)Dislikes(0)
  3. B.B

    November 28, 2016 at 1:27 pm

    Nukuri Imana ikomeze yagure umuryango WFM numuyobozi wayo, numubyayi muburyo bwose ari ubwumwuka numuburyo bufatika. Imana irusheho kumuha umugisha nabo bafatanije umurimo bose kugirango barusheho kuyikorera babikorera abantu bayo yaremye. ndabakunda cyane...

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *