Episode 49: Mignone ategetse Eddy ko baryamana…. – UMUSEKE

Episode 49: Mignone ategetse Eddy ko baryamana….

Mignone-“ ok ,noneho umva icyo ngiye kugusaba!”

Njyewe-“ ndakumva Migno , nta kibazo mbwira!”

Mignone-“Eddy, nyine twemeje ko tugiye kujyana ku kazi iwajye kandi urebye 90% y’abakiriya twakira ni abakobwa n’aba Mama  !, Uri tayali kwitwararika!?

Njyewe-“ kabisa ndi tayali kumenya uko nitwara nk’umusaza!”

Mignone-“ hhhhh ngo nk’umusaza rwose! ,Eddy ngaho tugende!”

Twahise dufata inzira tumanuka gato tugera ku muhanda dutambika n’amaguru tugera Nyabugogo dufata Bus zijya mu mugi tayali nka nyuma ya 20 min twari tuhageze tuvamo kuko ntari mpazi Mignone ajya imbere nanjye ngenda mukurikiye, turenga umuryango umwe, uwa kabiri Mignone arakingura turinjira aba arambwiye!,

Mignone-“ Eddy aha niho nkorera  urabibona  ko ari salon de coiffure,rero ni hano nshaka ko tuzajya twirirwana!”

Njyewe-“ nonese Migno ,nari nziko ari uyu umunsi gusa wampaye kano ka ligne mu rwego rwo kugusura!”

Mignone-“ Eddy ko nifuza ko wajya uza buri gihe se! ,kandi ntumpakanire!”

Njyewe-“ Migno, byari byo ariko nanjye ngomba kujya gushakisha nkareba ko nabona umugati kugusura byo simbyanze  najya nza wenda rimwe na rimwe!”

Mignone-“ Eddy njye ndaguha akazi basi!”

Njyewe-“ what???”

Mignone-“ hhhhhh,ko bigutangaje se Eddy? ,nibyo rwose mbega wowe, ntabwo  uzi gufora!,rwose nicyo cyatumye nkuzana hano!”

Njyewe-“ Migno,none se urambwiza ukuri cyangwaaaaa??

Mignone-“ ntago nkubeshya Eddy nshaka kuguha akazi gahoraho! ,icyo uzajya umfasha ni ukuzajya unyakirira abantu byonyine!”

Njyewe-“ Migno,ndumva ntabyumva neza ,muri macye byanshanze ,ubu guhera uyu munsi mfite akazi?!”

Mignone-“ Eddy byumve rwose nguhaye akazi kuva uno munsi uzajya wakira abakiriya unamfashe muri bimwe na bimwe tuzajya tubona ko ari ngombwa, ibindi bizajya bigenda biza buhoro buhoro!”

Njyewe-“ Migno,  sinabona uko ngushimira gusa urakoze cyane kandi ubikoze mu gihe byari bikwiye! Imana iguhe umugisha kandi nanone nzazirikana ko uyu munsi aribwo watangiye kugira uruhare mu kubaho kwanjye!”

 

Mignone wari ufite umutima woroshye yabaye nkugize agahinda ariko ndamugarura ntangira kumuha twa du stories yakundaga atangira guseka ako kanya hahita  hinjira  umusore wari ufite ama tentile mu mutwe aradusuhuza mpita mbyibwira ko ari Umukongomani, Mignone ahita ambwira ko ari umukozi we witwa Mboka!,

Tukiri aho nanone hari umukobwa w’inzobe muto hejuru ariko munini hasi wari wambaye agapantaro gato kamwegereye naga sengeri waje aradusuhuza ahita atangira no kujya hirya no hino muri salon birancanga!

 

Mignone-“ Elsie ngwino hano nkubwire!”

Wamukobwa yahise yitaba araza mpita menya ko ariwe Elsie Mignone yahamagaraga!,

Mignone-“ Elsie,uyu Musore yitwa Eddy ,agiye kujya atwifashiriza hano!, mwibwirane rero!”

Elsie-“ nanjye nyine nitwa Bwiza Elsie ,nkorana na Mignone!”

Njyewe-“eeeeeh witwa neza cyane, wavukanye ubwiza umubyeyi wawe ahita akwandikisha mu yandi mazina y’abeza!!”

 

Elsie yahise agira isoni ahita acaho aseka ukuntu kwiza, nanjye  nicara aho hafi ntangira kwacyira abakiriya!, Birumvikana abakiriya  bazaga baserereza Mignone bamubaza ngo aho yankuye Mignone akancira agasiri tukamwenyuramo!!

Urebye kumenyera akazi ntibyangoye kuko nari sociable cyane, usibye kwacyira abakiriya  byari akazi kanjye ka buri munsi nakundaga mood yabaga iri aho, ubwo umunsi wa kabiri warashize icyumweru cya mbere kirirenga, ukwezi kwikubitamo kuburyo nari maze kumenyera ndetse n’abakiriya baramenye, ibyo bigashimisha Mignone cyane!

Iminsi yaricumye ukwezi kwa gatatu ndaguhembwa muri 30 000rwf Mignone yampaga buri kwezi nayacungaga neza akabasha kuntunga ndetse rimwe na rimwe James nkamugurira mo rimwe ubuzima bwari ubwo!!

Hari umunsi umwe twarangije akazi nk’ ibisanzwe turafunga ngo dutahe, ubwo Mignone ahita atubwira njyewe na Elsie ,Mboka we yari yatashye! ,
Mignone-“ sha mwaje nkajya kubagurira akantu!”

Njyewe-” uuuuh kandi uramutse utubeshya twaguheka mapyisi nubwo uri Mabuja!”

Mignone-“hhhhhhhhh,Eddy kandi nzagukubita,sinakubujije kunyita Mabuja!

Njyewe-“ eeeeh ,mbabarira Migno,erega njya mbyibagirwa!

Elsie-“ uuuuh ko ngewe se mbikwita ntumbuze!!”

Mignone-“umva Elsie ra! erega wowe warananiye! njyewe se ko nkwita Elsie ko ntakwita umukozi!”

Elsie-“ ubu natinyuka nkavuga Mignone??”

Mignone-“ cyane Rwose, sha jya wisanzura izo title nka za Mabuja,za Boss n’izindi nkizo ni amapeti isi itwomekaho kandi byose birangirira hano ariko ntimunyumve nabi!, mu kazi habamo abayobora abandi kandi bose ni magirirane kuko usibye n’akazi no mubuzima busanzwe ntawabura icyo afasha mugenzi we mu gihe cya nyacyo!! “

 

Mignone yavuze gutyo koko nanjye numva ari ibishobotse buri wese akabiha umwanya byahindura imitima ya benshi, tubirengaho dukomeza  kugenda tuganira tugera ahantu hari akapa kaaka, nsomye mbona handitseho heinken Mignone aba arinjiye natwe na Elsie turamukurikira turakomeza tugeze mo twicara ahantu  ha twenyine!

Mignone-” nyuma y’akazi naka sport nkaka kaba gacyenewe!!”

Ubwo Twese twasekeye rimwe ! ,umu servaire aba arahageze sinzi ibyo Mignone yararangariyemo ,

Njyewe-“Migno,muri iyi sport  unywa ayahe mazi!? “

Mignone-”  eeeeh umva sha, Isoko ya Uganda!! (Uganda warage) ”

Njyewe- “eeeeh  ndemeye pe! Ubwo urayizi nayo irakuzi?

Mignone-” cyane rwose!”

 

Najye nahise ntuma aka Mitsing ,Elsie ahita avuga,

Elsie-” sha ninjye ngiye kunywa fanta njyenyine koko!?

Mignone -” hhhhh, ihangane sha, nibashaka baguhe n’eshanu icyarimwe!! “

 

Twongeye gusekamo ako kanya baba bazanye round ya mbere noneho si stories zari zirenze! round ya mbere irangiye baratwongera Mignone atangira guseka cyane! Ku buryo yasekaga mpita menyako kamugezemo !!

Mignone- ” Eddy wowe ndakuzi,turaturanye turatahana arangeza n’iwanjye kandi baguhe ni irindi  ndaryishyura!!”

Elsie warebaga byose  yari yasetse nawe yagiye hasi, mbonye Mignone ashobora guta ibaba aho hantu ntangira gushaka uburyo twahava.

Nahise negera Mignone ndamwongorera bucye!,

Njyewe-” Migno reka duceho imvura itaragwa ngo itunyagire dore yakubye!!”

Mignone-“eeeeeh kandi ni wowe uri buntahane chérie mpagurutsa sha !!”

Nyine ntakundi naramuhagurukije ahita akora mu isakoshi akuramo inoti zizingiye hamwe arampereza !!

Mignone-“ishyura chérie ubundi twitahire vuba imvura itaragwa kandi nuza watinze ndagusoma!!”

 

Elsie yabaye asigaye aho na Mignone ndagenda ndishyura andi mafaranga menshi nari mfite ndayabika ubundi ndagaruka turasohoka tugeze ku muhanda ntangira kwibaza niba Mignone ari bubashe kwicara kuri moto, mu gihe nkibitecyereza mpita mbona imodoka ya taxi voiture ndayihagarika ,ndebye mo ndikanga!

Nasanze ari umusore wajyaga uza kureba Ben mu rugo witwaga Papy ahita amenya  ndamusuhuza atangira kunsenya ngo nasohokanye abana nanjye nyine ubwo nkikiriza duhita twinjiramo turamanuka tugeze Nyabugogo Elsie aradusezera avamo kuko yatahaga Kimisagara natwe twerecyeza Gatsata, Papy adusiga ku muhanda aho twazamukiraga tujya murugo ndamusezera mfata Mignone tuzamuka buhoro tuba tugeze kuri Ghetto yiwe nsanga harakinze birantungura kuko nari nziko ka kana kitwaga Claire n’ubundi gahari kari bumumfashe.

Ubwo  mba ndamubajije,

Njyewe-” Migno,ko hakinze Claire se yagiye he!!?”

Mignone-” reka namwohereje a la Maison!! ,ndavuga iwabo sha Eddy! ,ahubwo kingura ubundi udyamishe kandi umenye ko uyu munsi ntari bwicwe n’imbeho yo mu buriri sibyo gihungu cyiza!!”

 

Ibyo byose Mignone yavugaga nta na kimwe nari nitayeho icyo nashakaga kwari ukumugeza mu nzu ubundi ngahina umugongo ngacaho ibindi bikazaba ejo!

Ubwo naramusatse mu gapantaro gato kameze nka collan yari yambaye  ariko gafite udufuka nkuramo urufunguzo ndakingura turinjira ngiye kumwicaza mu ntebe,

Mignone-” oya sha Eddy ! ngeza mu cyumba urabona aha ngaha imvura itahansanga ikanyagira koko!”

Nashatse gusekamo gato mu by’ukuri Mignone ntiyari yasinze byo guhagarara ngo agwe ahubwo ibyo nabonaga byarantunguraga! ,

Ubwo muri ako kanya mba mufashe inyuma ngenda mutera udu stories yinjira mu cyumba cye cyari cyiza byo, yidunda ku gitanda ubundi,

Njyewe-” Migno sawa reka twongere ejo tu!”

 

Mignone yahise ahaguruka yihuta ,

Mignone- ” uuuuh ,oya sha Eddy, ndagukurikira!”

Njyewe-” urankurikira !?

Mignone-” yiiiiii ubwo se wowe wansiga kandi wanzanye!?, gwino sha Eddy kandi ubu nanagusoma!

Ibyo yabivugaga koko mbona yenda no kubikora ariko nkamukwepa nkumva ko wenda ari inzoga, gusa natunguwe noneho Mignone avuze ari sérieuse ngo,

Mignone-“Eddy iri joro ndagushaka niba hari agaciro umpa mu buzima bwawe, ukumva ko hari icyo nkumariye,wirinde kunsuzugura! ………

 

 

Likes(15)Dislikes(1)

33 Comments

  1. Mama Delice

    November 24, 2016 at 4:04 am

    Nahageze disi ndabatanzee
    Pole Eddy senga kbs

    Likes(1)Dislikes(0)
  2. ToTo

    November 24, 2016 at 4:52 am

    Nejejwe nuko nsomye iyi nkuru ndi uwa kabiri,gusa mbabajwe na Mignone asyi ko amvangiye se ,baramubeshye di Eddy si umwasama rero,nashaka amwirukane Eddy azi icyo ashaka ,Eddy ndabona ibigeragezo bikomeje kuza kenyera ukomeze amazi si yayandi,ndifuza kubona Eddy aha Mignone isomo nubwo ari mabuja ntibikubuze kumubwiza ukuri

    Likes(2)Dislikes(1)
  3. Rachel Uwimbabazi

    November 24, 2016 at 5:04 am

    Askyiwee najyane ingirwa kazi ke ariko ahe Eddy amahoro

    Likes(0)Dislikes(0)
  4. joseph

    November 24, 2016 at 5:04 am

    Eddy rangiza umuntu sha,wikwigira indangare.cg uzasange intama yarakuribase?upfa kwibuka prudence!

    Likes(2)Dislikes(4)
  5. Simba Jean

    November 24, 2016 at 5:13 am

    Number 1

    Likes(0)Dislikes(0)
  6. Add

    November 24, 2016 at 5:16 am

    ndabatanze

    Likes(1)Dislikes(0)
  7. Hashim

    November 24, 2016 at 5:24 am

    uwa kwanza

    Likes(0)Dislikes(0)
  8. Joseph

    November 24, 2016 at 5:24 am

    Number one. Ubupfubuzi @.com

    Likes(0)Dislikes(1)
  9. Giramata

    November 24, 2016 at 5:27 am

    Ngaho re! Mignone se Edy aramukizwa niki?

    Likes(0)Dislikes(0)
  10. Kelsey

    November 24, 2016 at 5:41 am

    eeeeeeeeeeeeehhh mignonne ko azanye Intimidazione!!!!!!!!!Eddy arabyitwaramo ate?

    Likes(0)Dislikes(0)
  11. Vania

    November 24, 2016 at 5:43 am

    yampayinka! mbega,Mignonne! Genda Eddy waragowe.

    Likes(0)Dislikes(0)
  12. Umusomyi 2

    November 24, 2016 at 6:01 am

    Ubu se kandi koko ndagira nte? Uyu mwana rwose yihagarareho! Reka!

    Likes(0)Dislikes(0)
  13. TURIGENGA

    November 24, 2016 at 6:11 am

    Mbaye uwa mbere

    Likes(0)Dislikes(0)
  14. Josée

    November 24, 2016 at 6:11 am

    Bjr,
    Mbega mabuja wa fake! Erega arashaka kumugusha mu mutego wo gusambana nawe. Nagende areke gushaka gufatirana Eddy

    Likes(0)Dislikes(0)
  15. Benga

    November 24, 2016 at 6:18 am

    Birakomeye mbaye number 1

    Likes(0)Dislikes(0)
  16. Saidi

    November 24, 2016 at 6:27 am

    mbaye uwa1 weeeee,umuseke murakoze akandi soire cg nejo tondo????

    Likes(0)Dislikes(0)
  17. Teta delice

    November 24, 2016 at 6:41 am

    Karabaye!!! Eddy pole

    Likes(0)Dislikes(0)
  18. Ngabo

    November 24, 2016 at 6:47 am

    hhhhh

    Likes(0)Dislikes(0)
  19. Media

    November 24, 2016 at 6:50 am

    mbaye uwambere bigeze ohobiryoshye dutegereze uko Eddy azakwitwara

    Likes(0)Dislikes(1)
  20. Benjamin

    November 24, 2016 at 6:52 am

    Ambaaaa.Migne noneho we aje arigatumwa kabisa gusa uwakinisha ntamuzi.Eddy numwana ufite uko ateye.cyakoze bigiye gutuma amwirukana ku kazi tuu.wowe ukeneye kwinjira kurubuga rwa whatsao rwabakunzi biyi nkuru wahamagara cg ukohereza ubutumwa kuri 0782848247.iyi nimero ntabwo ariyo iba kuri whatsap ahubwo uyicishaho ubutumwa bwawe ugashyirwa ku ya whatsap.thx

    Likes(0)Dislikes(0)
  21. samoliva

    November 24, 2016 at 6:54 am

    ndi uwa mbere se

    Likes(0)Dislikes(0)
  22. samoliva

    November 24, 2016 at 6:55 am

    ndi uwa mbere se cg mwantanze

    Likes(0)Dislikes(0)
  23. Theo

    November 24, 2016 at 7:06 am

    Eddy Mignone uramukizwa na Mana ki noneho?

    Likes(0)Dislikes(0)
  24. Jeanne

    November 24, 2016 at 7:08 am

    Asyiiii, isesemi iranyishe. Eddy nta bwoba nkufitiye kuri iki kibazo cya Mignonne kuko nzi ko wiyubaha pe, wibuke Yosefu na muka Potifari muri bible wange icyo cyaha yagambiriye kugukoresha ubundi urebe icyo Imana yawe yakurinze kuva uvutse nubwo bitari byoroshye ariko urebe aho ikugejeje

    Likes(1)Dislikes(0)
  25. ALIANE

    November 24, 2016 at 8:01 am

    Eddy nambabarire ntabikore pe, gusa barahita bamwirukana kandi yari amaze gufatisha akazi disi, ntakundi ariko

    Likes(3)Dislikes(0)
  26. DD

    November 24, 2016 at 8:32 am

    Asyi weee, ubu se Mignone ibi atangiye nibiki koko,sinababwiye akabaye icwende ntikoga, uyu ni mukuru wa SOSO tuuuuu

    Likes(0)Dislikes(0)
  27. Kelsey

    November 24, 2016 at 8:39 am

    Eddy rero ari Romantic cyane kandi igitsina gore gikunda umuntu nkuwo uzi kuganira nka Eddy,igihe cyose Eddy ataragira inshuti izwi cg umugore azahora agwa mumitego nkiyi,Ariko inshuti yamufasha kujya ayigira urwitwazo igihe hari ushatse kumuhohotera, naho ubundi hari abazamugerageza nibyanga amubeshyere ko yamufashe kungufu,ndebera nkubu uriya mukobwa bakorana muri salon atashye aziko Eddy na nyirabuja ari aba Chr buriya Mignonne avugije induru Eddy amubereye mucyumba Ntaho yabicikira.So Eddy be careful abagore bikigali batandukanye nabana bo kwishuli nkaba SOSO

    Likes(2)Dislikes(0)
  28. keza joy

    November 24, 2016 at 8:48 am

    N

    Likes(0)Dislikes(0)
  29. jojo

    November 24, 2016 at 10:31 am

    mana we sha eddy noneho aragowe pe! ubuse uyu mutindikazi wu mukobwa aramukizwa niki? eddy humura turi kumavi

    Likes(0)Dislikes(0)
  30. BEBY

    November 24, 2016 at 11:42 am

    Eddy nziko uri mukuru kandi igihe gikwiriye ukora ibikwiye uwo mukobwa ntaguteshe umutwe kuko akatari amagara barahaha wibuke isomo wakuye kuri Soso umunsi wambere mumenyana

    Likes(0)Dislikes(0)
  31. steven

    November 24, 2016 at 12:50 pm

    apu! biriya ntibinunguye, kdi ndamuzi ntiyakora ibyo mignone amusaba.
    kuko eddy yubaha ubuzima bwe. mbega mignone!

    Likes(0)Dislikes(0)
  32. Shyla

    November 24, 2016 at 2:24 pm

    Egoko cyangwa sha nibyo yazizaga Ben uwomugore niba ari numukobwa
    Eddy komera kubutwari bwawe reka ibiguruka

    Likes(0)Dislikes(0)
  33. shingiro

    November 24, 2016 at 2:44 pm

    rya umwana nejo uzamwongere wana. Shaka agashashi umupfunyikemo atazakwita fake.

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *