Episode 41: Mignone agiye mu bitaro abura amaraso, Ben aramutabaye – UMUSEKE

Episode 41: Mignone agiye mu bitaro abura amaraso, Ben aramutabaye

Ubwo dutangira gufata uwo  mukobwa ari nako duhungiza kuko yari afite umwuka mucye ! tubonye byanze turaterura tujyana munzu! Dukomeza gukora ibishoboka byose ariko wapi biranga !

Boss-” none se ubu tubigize gute koko!?, mwebwe mubana ,yari asanzwe agira ikibazo nkiki koko?

 

Wa mwana w’umukobwa wamukoreraga yahise avuga

We-” oya oya rwose mabuja ntabwo asanzwe yitura hasi!, Ahubwo sinzi uko bigenze!

Ben-” ariko muri gukina mubikomeye ,kabisa nimurangara gato uyu munu araducika!”

Boss-” nonese dukore iki ko ntabona uko mugeza kwa muganga koko!?”

Njyewe-”  Boss ,ubuze n’aho umfunda imitwe koko!? “

Boss-” mba ndoga Rwasamanzi nta n’amafaranga mfite ubu mvuye kuri bank! “

Ben-” nonese urabyemeye umuntu apfire mu gipangu cyawe!?

Boss- “eeeeeeh ubwo ntibahita bamfunga!!?, reka nze!

 

Boss yahise agenda yiruka natwe dusigara aho duhungiza mbega  byari bikomeye ,hashize nka 20 min Boss ataragaruka kandi uwo Mignonne yakomezaga kuremba.

 

Ben -” Man, ntitwaguma gutya kabisa, reka nze gatoya!”

 

Ben yahise akubitamo umupira w’imbeho acaho ,hashize nka 10 min aba arahageze!

 

Ben-“mumfashe tumugeze hariya ku muhanda nzanye imodoka!”

Twahise dukwakwanya vuba vuba wa mukobwa muto wamukoreraga uwo Mignone afata utw’ingenzi twerekeza ku muhanda tumushyira mu modoka tayali kwa muganga!

Tugezeyo Mignone  bahita bamujyana muri urgency  natwe tuguma aho!, Hashize nk’amasaha abiri muganga arasohoka!

 

Muganga-”  nonese uyu mukobwa urembye ninde babana!?”

 

Twahise tumwereka  wa mwana twari turi kumwe barajyana dukomeza gutegereza hashize akanya barasohoka wa mwana aza arira!!

 

Muganga-” murakoze cyane gutabara uyu mwana w’umukobwa, haburaga gato bikarangira,ariko kuva yageze mu maboko yacu muhumure turakora ibishoboka byose nk’abaganga!

Ben-” musanze se afite ikihe kibazo!??

Muganga-”  ni ikibazo yatewe no gutecyereza birebire bigira choc mu mutwe!,kandi afite n’ikibazo cy’amaraso macye!,ahubwo nendaga kubabaza niba hari umuntu we wa hafi bashobora guhuza ubwoko bw’amaraso kuburyo yayamuha !

Ben-” eeeeeh kuva twabana mu gipangu kabisa sinari nabona umuntu we nakwita ko ari uwa hafi aza kumureba sinzi niba uno mwana yaba amuzi!

 

Wa mwana muto w’umukobwa yahise avuga,

We-” ntawe rwose,ahubwo se ubu biragenda gute Mana yanjye?

Muganga- ”  dufite ikibazo muri iyi minsi dufite abantu bacye bari gutanga amaraso ya Group A, ubu byasaba ko tujya kuyazana mubindi bitaro kandi umuntu ari kuducika!!, muri mwe se ntawe ufite Group A ??”

Ben-” Muga rwose  njyewe ntabwo mbizi!”

Njyewe-” nanjye sinakubeshya pe !”

Muganga-”  byashoboka ko twabapima se tukareba !??”

Twese-” ntakibazo! “

 

Twahise tujya mu kindi cyumba muganga adufata amaraso vuba vuba , turasohoka dukomeza gutegereza, hashize nk’isaha tubona arasohotse nanone!

Muganga -”  Imana iri kumwe nuriya mwana w’umukobwa, nsanze ahuje Group nawe!”

Ubwo yavugaga Ben!

Muganga-” kandi amaraso yawe rwose ameze neza! ,Ahubwo niba bishoboka noneho wayamuha ubundi tukamutabara!”

Ben-” eeeeeh ahubwo mwatinze muga!”

 

Muganga yasetsemo ubundi barinjira nsigara nganira na wa mwana muto ukorera Mignonne,  mwihanganisha dore ko yasaga nk’uwahangayitse bikomeye !

NJyewe-” ihangane aribuze gukira sibyo!, ese ubundi bakwita nde!? “

We- “nitwa Claire!”

NJyewe-” eeeeh Claire, nonese Mabuja wawe we yitwa Mignonne nkuko numvishe bamuhamagara?”

Claire-” yego, Ariko tumwita Mimi!”

Njyewe-” eeeeh, nonese mumaze igihe kinini mubana!?”

Claire-” yiiii,tumaranye imyaka itanu!”

NJyewe-” oooh,nonese koko nta bantu ba Mignone ba hafi uzi?”

Claire-”  oya ntabo nzi pe twahuriye i Kigali dutangira kubana gutyo!”

Njyewe-“nonese yakubwiye ko iwabo ari hano i Kigali?”

Claire-” yego ngo ni hano ariko ngo sinzi ibyo bapfuye n’iwabo , yiyemeza kwibana ,najyaga mbyumva abivugira kuri telephone!”

 

Twari tukiri muri ibyo, Ben na Muganga baba barasohotse!

 

Muganga-” biracyemutse, rero muradusigira uyu mwana w’umukobwa akomeze amube hafi hanyuma kandi mwakoze cyane kandi twizere ko akira!”

Twese -” murakoze namwe Muga!”

 

Muganga yahise agenda Ben ahita ambwira,!

Ben-” reka turebe ko twabona utuntu hafi ashobora gukanguka ashonje agahita arya, harya witwa Claire?”

Claire-” yego!

Ben ” wowe uraba usigaye hano turaje!”

 

Claire yikirije azunguza umutwe duhita tugenda tujya aho hafi hari hari alimentation tugura utuntu ubundi turagaruka ,Claire tumuhereza envelope!

 

Ben-” rero komeza umube hafi kandi utagira ubwoba turahari ,turagaruka mu gitondo!”

Claire-”  murakoze Imana ibahe umugisha!

 

Twahise dukata turagenda tugera muri parking!

Ben-” man ,niziritseho igisasu nzana imodoka y’umu Boss narindi gukora!,ubu ngize bad chance  tugakubitana navuga ngwiki!?”

Njyewe-” Imana ntiyabyemera Bro,nawe siwowe n’umutima utabara!!

Ben- “ariko byo Bro, buriya njye sinatuza mbona umuntu ari mu kaga ,usibye ko nta n’umwanzi ngira ariko aramutse,anahari nabyirengangiza byakwanga nkiyahura!!

Njyewe-” hhhhhhhhhhhh,oya Bro ntago wakwiyahura uri umuntu w’umugabo,ahubwo wifitiye umutima mwiza  tu!,buriya abantu bose siko bameze!, wavukanye imbuto uzajye ushima Imana!”

Ben-” nzabishimira Imana umunsi nabonye akantu ngatura nk’ihene mu rusengero! ni nabwo bwa mbere nzaba ninjiyemo!”

Njyewe-“hhhhhh,bizaba ari fresh kabisa njye usibye no kwinjiramo nanarayemo ariko Imana yarigaragaje  irabikora!!”

Ben-” man, byo ukuntu uciye bugufi ubanza Imana yaragukuye ahantu!

Njyewe-” kabisa niyo mpamvu ngenda nitonze ngo ntagwa mu mwobo gato nkavuna umugongo ngasubira kwibona aho nabyutse!

Ben-” man,ufite mu mutwe kabisa niba ari ubwenge bw’ishuri sinzi ariko ndacyeka ari ubwenge karemano tu!, Imana yaguhaye intangiriro ibindi biri mu maboko yawe!”

Njyewe-” asante Bro,kandi nawe urakaze buriya warantunguye cyane bavuga ngo abataram babaho!ahhhh wowe birarenze ngaho reba ibimaze kuba mukanya gashize ,ukoze ibyo umubyeyi yakorera umwana we, kabisa ijuru urarikwiye!!”

Ben-” asante saana Bro!”

 

Twari tugeze ku igaraje aho Ben yakoraga araparika ariruhutsa duhita tuvamo twerekeza home ,tugezeyo batangira kutubaza uko bimeze natwe tubabwira byose bagwa mu rujijo nsezera Ben ngo njye kuryama!

 

Ben-” man,uzi kuzinduka se!?”

Njyewe-” saana kabisa!”

Ben-” mugitondo nkunyureho tujye kureba uriya mushiki wanjye?”

Njyewe- ” nta kibazo  unyureho kabisa tugende!”

Ben-“sawa vieux!

 

Nahise ncaho no mu buriri ngo Baa! ,Nkibisanzwe ntangira kwitekerereza byinshi nsubiza amaso inyuma ntekereza umutima mwiza wa Ben nibuka ibyari  urubanza bivuyemo ubutabazi,oooohlala ubuzima ni ishuri rikomeye pe!

Ubwo nakomeje kwitekerereza ndinda nsinzira mu gitondo nakanguwe n’alarm nari nashyize muri telephone,ndabyuka jya koga mvuyeyo ndambara Ben aba angezeho ndakinga ducaho twageze kwa muganga hakiri kare , mbega twari mu ba mbere turinjira dusanga Claire yicaye ku gitanda Mignonne we asinziriye !

Ben-” bite se Claire we ?na nubu se?”

Claire-” yakangutse ahubwo nuko yongeye gusinzira!”

Njyewe-” yabashije kuvuga se ahubwo!?”

Claire- ” yiiiii,yavuze nuko ahubwo yambajije uko byagenze nkamubwira byose nkabona arongeye arasinziye!”

Ben-” eeeeeh ubwo ntibyaba aribyo byamuteye ikibazo se nanone!? ,nakanguka ube uretse kugira ikindi umubwira abanze amere neza!”

 

Ako kanya Muganga yahise yinjira tuba dusohotse tugeze hanze ,

Ben-”  uwaba agiye se ntitwaza kugaruka man!”

Njyewe- ” niko bimeze Bro! ,ubwo twarakase turagenda ngeze imbere agatima karankomanga ndagaruka nkora mu mufuka nkuramo ka kanoti k’ igihumbi nari mfite ngahereza Claire,

Njyewe-” clai, ugirire umurwayi umuneke kandi humura arakira sibyo!!”

Claire-” yooooh murakoze!”

 

Nahise nkata nanone nkurikira Ben,twimanukira n’amaguru tugenda dutera stories  tugeze ku igarage ben arambwira!

 

Ben-” Bro,n’ubundi ko nziko ntacyo ugiye gukora Ghetto waje ukaba wibereye hano !”

Njyewe-” kabisa nta kibazo tu!,niba ufite n’akazi nagufasha !”

Ben-” ntiwumva se! ,twagiye ahubwo!”

 

Twarakase twinjiramo abo bakoranaga batangira kumuhamagara Stamina, mbega nabonaga ko bamwishimira cyane turakomeza ,Ben aba yambaye igisarubeti najye ampereza ikindi tuba tujyanye ku modoka imwe yaragiye gutera irangi ntangira ku mufasha muhereza ibyo yabaga akeneye rimwe na rimwe akanyereka uko mbigenza nkamwakira, saa sita ziragera,tujya kurya ubugari tugaruka nanone mu igaraje twavuyemo nka saa kumi nebyiri dukuramo ibisarubeti turakaraba ubundi twerekeza kwa Muganga!,

Mu kugerayo dusanga Mignone na Claire badahari tubajije batubwira ko ngo babasezereye!,  duhita dukata turagaruka,tugeze ku muhanda hari imodoka yahise ihagarara imbere yacu ivuza ihoni Ben ahita ayegera sinzi ibyo bavuganye ariko basaga nkaho baziranye !

Ben ahita ambwira ngo ninjire tuba twikubise mu kamodoka batugeza Gatsata tuvamo ,Ben ahita ankora mu ntoki amfumbatiza akantu!

Ben-” ba ubitse kano kanoti man,Boss ampaye avance ya modoka twiriweho !”

 

Nahise ndambura mbona ni inoti ya 5000rwf oooh My God!

Njyewe- ” eeeeh! Ben urakoze cyane Imana iguhe  umugisha!”

Ben- “Bro ntaribi wowe , hariya niho ugiye kujya ukura umugati wawe wa buri munsi mugihe Imana  igifungura amarembo! ……………….

Likes(14)Dislikes(1)

28 Comments

  1. Theo

    November 16, 2016 at 5:18 am

    Ahwiiii ndabatanze mweseeeee thank you umuseke

    Likes(1)Dislikes(0)
  2. Rachel Uwimbabazi

    November 16, 2016 at 5:18 am

    Ubukoko simbaye uwa1 yeweee Ben numwana mwiza pe

    Likes(0)Dislikes(0)
  3. dudu

    November 16, 2016 at 5:21 am

    number1

    Likes(0)Dislikes(0)
  4. Kaka

    November 16, 2016 at 5:33 am

    ubu se hari n'umwe wagasomye mbere ra?!! Ben ni umuntu mwiza biragaragara ko yahuye n'ubuzima bukamwigisha!! Twizere ko byahindura Mignonne!!

    Likes(1)Dislikes(0)
  5. Jeanne

    November 16, 2016 at 5:34 am

    Byiza weeeee, ndi uwa 1

    Likes(1)Dislikes(0)
  6. Shyla

    November 16, 2016 at 5:43 am

    Mbaye uwambere tu 🙋🙋Mbega Mignone ubuse azifata gute mumaso yababasore
    Eddy wasanga umugisha uri kuri Ben tu
    Amatsiko ari she ariko

    Likes(0)Dislikes(1)
  7. Kalisa

    November 16, 2016 at 6:18 am

    Bravo umuseke

    Likes(0)Dislikes(0)
  8. Giramata

    November 16, 2016 at 6:27 am

    Mignone isi iramwigishije

    Likes(0)Dislikes(0)
  9. BUCYANA JOSEPH

    November 16, 2016 at 6:29 am

    I am number 5

    Likes(0)Dislikes(1)
  10. Innocent

    November 16, 2016 at 6:32 am

    Aka gakuru karimo icyigisho gikomeye cy'Ubuzima. Mwarakoze kugena uyu mwanya kbsa. Umuseke mwarakoze CYANE kdi namwe mukadutegurira courage kbsa.

    Likes(0)Dislikes(0)
  11. Ruzindana

    November 16, 2016 at 7:22 am

    Mnawe, Mbega Ubumuntu iki nicyo gikenewe mubantu rwose, Iyi nkuru Tuyisangize bagenzi bacuweeeeee,Ndanezerewe cyane Nubwo ntazi niba iyi nkuru ari true story Gusa Ben N'Umwan amwiza Imna imuhe Imigisha

    Likes(0)Dislikes(0)
  12. Ruzindana

    November 16, 2016 at 7:24 am

    Arikose Iyinkuru Naha irangirira?Mwihangane Muyidusozerezepe....

    Likes(0)Dislikes(0)
  13. ALIANE

    November 16, 2016 at 7:50 am

    Egoko narinziko mbaye uwambere, murara murota Eddy!!!!!!!!

    Likes(0)Dislikes(0)
    • Innocent

      November 16, 2016 at 5:28 pm

      Sha sitwe tubona bucyeye. Iki cyigisho kutakiramukiraho ni ukunyagwa zigahera.

      Likes(0)Dislikes(0)
  14. Benjamin

    November 16, 2016 at 7:50 am

    Mwaramutse.iyi nkuru utayivanamo inyigisho yaba nta mutima agira.gusa ndashimira byimazeyo uyidutegurira hamwe numuseke.abagikeneye kwinjira murubuga rwa whatsap yabasomyi nincuti ziyi nkuru mwahamagara 0782848247.mugashyirwa kuri grp kuko yamaze gukorwa.

    Likes(0)Dislikes(0)
  15. Bernadette

    November 16, 2016 at 8:12 am

    Uwo wita umwanzi niwe mutabazi wawe kabisa

    Ben Ndagukunze mama
    Imana izagukomereze urukundo

    Likes(0)Dislikes(1)
  16. Goturi

    November 16, 2016 at 8:49 am

    Ben ni umuras

    Likes(1)Dislikes(0)
  17. Ngabo

    November 16, 2016 at 9:14 am

    wow

    Likes(0)Dislikes(0)
  18. Habib

    November 16, 2016 at 9:52 am

    Mimi se buriya ninde ra! Ko yanganye niwabo ubwo ntiyaba ari undi muntu nka Kabebe! Wasanga aba batype bose bafitanye amasano

    Likes(1)Dislikes(0)
    • jose

      November 16, 2016 at 10:21 am

      Woooo!!

      Likes(0)Dislikes(0)
    • jose

      November 16, 2016 at 10:28 am

      Niba hari ibintu bisigaye binshimisha n'umuseke jye byarandenze pe!!! Nanjye nkeneye kujya muri group Admin nkoresha 0722525422nisanzemo byanshimisha Murakoze.

      Likes(0)Dislikes(0)
  19. Iili

    November 16, 2016 at 10:07 am

    Mwantanze gusoma wow mbega inkuru iryoshye

    Likes(0)Dislikes(0)
  20. Simba Jean

    November 16, 2016 at 11:07 am

    Ndabona hari abantu bataryama bakangukira kuri Eddy. Thanks umuseke.

    Likes(0)Dislikes(0)
  21. Xavi

    November 16, 2016 at 11:08 am

    Moral yiyi nkuru: Don't ever judge a book for it's cover. Ndakeka iyi nkuru harabo image guhindura, Thanks umuseke.

    Likes(0)Dislikes(0)
    • Mutesi

      November 17, 2016 at 8:32 am

      by its cover, not for its cover

      Likes(0)Dislikes(0)
  22. Tamara

    November 16, 2016 at 11:47 am

    Ooohhh my God isi irigisha koko uriya mwana wumukobwa nizereko akura isomo ahohantu. Imana niyo yashatse kzmucisha bugufi ririya nizere ko arisomo kubantu bateye nka Mignone

    Likes(0)Dislikes(0)
  23. Jeanne

    November 17, 2016 at 5:36 am

    Akandi karihe ko mudutindiye

    Likes(0)Dislikes(0)
  24. gisele

    November 17, 2016 at 8:09 am

    Bjr shuti za eddy, shuti zumuseke.gyewe narifite agatecyerezo ko kugyirango iyinkuru tuyibyaze umusaruro bityo tubone fondation yogupfasha abari mukaga nka eddy.kuko nibeshi.ikindi nuko nasaba iriya no yabashaka kugya muri grp rwose ubahamagaye bakamwitaba.nimusubiza muraba mukoze.

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *