Épisode 37: Eddy atangiye gushaka ubuzima i Kigali – UMUSEKE

Épisode 37: Eddy atangiye gushaka ubuzima i Kigali

Twageze muri Galle Nyabugogo tuvamo, tuba twicaye hariya abagenzi bategerereza amamodoka!

 

Njyewe-“ Bro,uyu mu musore wawe  ko ataza se ngatujyane aho hantu yatuboneye inzu?”

James-“harya yakubwiye ko ari hano hafi mu Gatsata!!?

Njyewe-“yego Bro,ahubwo buriya nzajya ngusura kenshi, Gatsata ni hafi ku muntu nkanjye!”

 

Tukivuga ibyo telephone ya James yahise isona yitaba vuba vuba numva avuga aho twari turi hashize akanya akura telephone kugutwi!

 

James-“ Bro ,ngo araje aturebe tu!,ageze ku bigega!

Njyewe-“ nta kibazo ,ariko sindabyumva neza ,iyi Kigali niyiziye! Ahaaaa, ndi kureba aha hose nkibuka mpakatana imyenda wallah ,ni danger tu!!

James-“igihe niki Bro,wowe icyo nzi cyo nuko ugomba gukomereza life hano!!

Njyewe-“ that true Bro,narangije kubyakira!

Ako kanya hari umu Djama wahise adusanga aho twari turi aradusuhuza  duhita tumwibwira tumenya ko ari wa mu commisioneur w’inzu.

 

We-“bite se basore!

Twese” ni byiza  Wangu!

Yahise atangira byabindi byaba commisioneur!,

 

We-“ayayaaaa, Inzu yanyu kabisa iramvunnye ,kuva ejo sinigeze nicara n’umunota numwe nukuri nyibonye imvunnye!

Njyewe-“ uuuuh, ubwo noneho twizere ko ari nziza tu!

We-“eeeeh n’inzu nziza bya hatari ,nta kintu kitarimo! ,irimo umuriro,amazi,sima,irasakaye kabisa ni sawa!

Njyewe-“ hhhhh ndumva ikitarimo ari kizimyamwoto!

We-“nayo rwose twayishaka ariko mukayijyamo!

 

Twabaye nkabasekamo ubundi duhita tumukurikira ngo ajye kutwereka iyo nzu!, kuko hatari kure ntitwiriwe dutega nubwo twari dufite ibintu byinshi ariko twaratwaranye nyine nk’abasore!

Nyuma y’akanya twari tuhageze dusanga ni mu gipangu gisanzwe uwo muryango wari uri kumwe n’indi nk’itanu ikurikiranye!

Baradufungurira twinjiramo dusanga ntacyo hatwaye nubwo hari hato ariko buriya ushaka inzu nziza arayiyubakira!

Ubwo twumvikanye amafaranga y’ubukode baduca 15 000rwf twishyura amezi abiri ubundi James amfasha gukora isuku turasasa ubundi ndakinga ndamuherekeza!

James-“ Bro,nyine ubu tugiye gutangira gutera ibipimo!

Njyewe-“ niko bimeze Bro,urabizi ko njye nawe tutabaho twicaye tudashaka akantu!, kabisa ngirira ikizere!

James-“ Bro,humura ndakwizera ,ahubwo buriya ningira aho mbona ikintu cyose cyatwinjiriza akantu mu mufuka nzajya nkubwira !!

Njyewe-“ako kantu ni inyamibwa tu!!

James-“ ubwo rero ibindi ni kuri telephone kandi ndakwizeye ibindi byose nziko bizagenda neza!!!,

Njyewe-“, nanjye ubu ngiye kureba ko nabona ibikoresho naba nkoresha kandi thank you  kuri byose!

James-“ eeeh,uzajya unshimira nanjye ngushimira!

 

Nahise mpereza James ibyo nari mutwaje ahita afata akamodoka kamugeza Kimisagara iwabo nanjye ndakata ndagaruka nyura aho bacururizaga utuntu tw’udukoresho two mu rugo ndeba utwo ngura tworoheje ubundi nsubira hahandi nari ntangiye kuba bushyashya!

Nagezeyo ntereka imbabura hanze nshyiraho amakara,ubwo bwari butangiye no kwira ababaga mu gipangu bose bataha bakava mu kazi baza gusuhuza umuntu mushya waje!

Muri abo bose nabonaga haje kuza umusore umwe wari wambaye igisarubeti ubona ko cyanduye ukuntu araza aratsuhuza!

 

Wee-“ bite se Djama!

Njyewe-“ ni powa kabsa!

We-“ watejemo se !?

Njyewe-“ najemo nawe urabibona!

We-“  ndabibona!,bakwita nde se man!?

Njyewe-“ banyita Eddy!

We-“ eeeeh ba Eddy ubundi tugiye mu mateka,n’abantu bakunda bakumva vuba bagasubiza babanje kwitonda!!

 

Ubwo twabaye nk’abaseka ,!arakomeza!, njyewe banyita umwana w’iseta,umusaza  w’isatura, imboni ya Cobra!

Narasetse bya nyabyo bigeretseho no gushwanyuka!

 

We-“ hhhhh,nkaba ndivuze njye sijya mvuga byabindi bya babandi!,

Njyewe-“  byo urarenze,ariko uri umuhanzi?!

We-“ njye ndi umuhanzi ,gusa no muri studio najyamo da!!

Njyewe-“ none se ubwo nzajya nkwita ngwiki muri ayo mazina yose ??

We-“ eeeeh,ubusanzwe hano banyita Ben ,ariko ku igarage banyita Stamina, mucyaro iwacu ho banyitaga Koboyi, Padiri we yanyitaga Jado, ubwo urumva ko uzajya unyita uko ushatse nk’umusaza ndayemera yose!

Njyewe-“hhhhhh, wowe urarenze Bro!

Ben-“eeeeh wabibonye nawe! ,man, reka noge njye gufata ku myoto buriya  kuva waje hano nzajya nza blague tuzitere!

Njyewe-“  nta kibazo Bro!

 

Ben a. k. a Stamina yahise acaho, nanjye nsigara aho!, umuceri urashya ubundi nigira munzu mfungura ka ga telephone mba nkina game yayindi y’inzoka nagiragamo yonyine ,hashize akanya ndarya kubera kumenyera gusangira birananira ndiryamira mu gihe ntangiye gufata agatotsi numva telephone irasonnye ndeba vuba nsanga ni Soso nkanda yes nshyira ku gutwi!

Njyewe-“ Hello Bb!!,

Soso-“ yambiiii!!,

Njyewe-“ yambiii,umeze neza!

Soso-“ meze neza cyane! ,maze nageze home, ubu ndaryamye ,nagukumbuye!,

Njyewe-“ ooooh Bb ,byo nanjye ndakubeshye ndumva imbeho mu mutima mfite icyuho cyawe!!

Soso-“ yiiiiiiii,sha noneho ndumva byiyongereye disi! ,nonese Eddy uri hehe ubu?

Njyewe, “ndi Kigali  tu,!

Soso-“Eddy njye ninkomeza kugukumbura witegure umushyitsi kandi ndi serieuse!

Njyewe-“ ooooh Bb , you are welcome!! ,nzaba nkigukumbuye nawe urabizi!

Soso-“basi nagiraga ngo numve uko umeze ,none reka negeke agahinda ko kukubura ku musego !

Njyewe-“yooooh Bb, humura ndahari kandi ndagufite ku mutima sibyo!

Soso-“urakoze cyane Eddy ,bye see you Bizou!

Njyewe-“ Bye Bb,!

Call end!

 

Nabaye nkimara kuvugana na Soso nsa nkusubiye mu bihe nanone nongera kumukumbura ariko nta kindi nari bukore usibye gutuza nkaryama, nasinziriye nkibitekereza, mu gitondo nakangutse ya masaha najyaga nkangukiraho ku ishuri  ngiye gutanga icyayi ,nkomeza gutekereza aho mpera nshaka ubuzima ariko  mbura inzira.

Ndabyuka ndasohoka mpagarara hanze akanya gato ndongera ndinjira nshyirama udukweto, ndakinga ndamanuka gato ngera ku muhanda ntembera bisanzwe ngeze Nyabugogo nsanga ahantu societe imwe y’itumanaho yari yaje kwamamaza ibyo ikora abantu bashungeye  bareba abantu babyinaga ku kimodoka hejuru! ,ndegera nanjye ndirebera nkomeza kwitegereza abantu bose sinzi ukuntu nabonye Jules twiganye yambaye agakote kamamaza ,afite n’utu box muntoki,mba ndamuhamagaye ambonye aratungurwa bya hatari aza ansanga!

Jules-“ eeeeeh Bro,ni Eddy nzi se??

Njyewe-“ eeeeh saaasa! ,Niwe Bro!

Jules-“ uuuuuh na hano se ??

Njyewe-“ kabisa nta byinshi!

Jules-“ kuki utambwiye ko uba kigali man !??

Njyewe-“ eeeeh Bro,naribagiwe ,ariko nta na Numero yawe nari mfite burya!

Jules-“ ubu nanjye ndi hano ndi guhiga bya hatari!!

Njyewe-“ eeeeeh nibyo rwose Bro,none se hano watangiye kuhakora ryari!?

Jules-“ Bro,buriya nazaga ku ishuri mbirimo neza,ariko ubu nasanze barampaye power ubu nijye uri kuranguza ama Telephone hano!

Njyewe-“eeeeh Bro,courage , ahubwo najye nshakiramo akanya!

Jules-“ eeeeeh mpa numero  zawe  noneho nibiba ngombwa nkabonamo akanya nzakubwire,uri kuba hehe se ??

Njyewe-“ ni hano hafi Gatsata tu,ahubwo uzaze unatsure ni karibu!

Jules-“ yup Bro! , nta kibazo  nishimiye kubona umuvandimwe wanjye hafi!!

Njyewe-“  nibyo Bro,kuva twese turi muri uyu mugi biroroshye!!

Jules-“  Bro nibyo rwose kubita imfumbyi, erega buriya tuziranyeho byinshi, ahubwo  reka mbe ngerageza  turi kumwe nzaguhamagara!

Njyewe-“ sawa courage wangu!

 

Jules yarakase nanjye nkomeza kwirebera ababyina ku kimodoka , birangiye nditahira umunsi wa kabiri urangira gutyo!,

Mu gitondo nanone narakangutse mfata telephone ndeba number ya James ndayi composa ngo numve gahunda ye y’umunsi! ,ayifata yihuse!

 

James-“yooo Bro! ,vipi?

Njyewe-“ ni sawa  Bro,none se ngo bimeze bon?

James-“ ubu ngiye i Remera guhiga agafaranga nabonye ligne ,ndaza kukureba soir!

Njyewe-“ nanjye nasinziriye ghetto ariko mukanya ngiye kuba nkata umugi tu!!

James-“ eeeeh Bro, nibyo gerageza turaza gusubira!

Njyewe-“uronke  Bro!!!!

 

Nahise nkura telephone ku gutwi ubundi ndasohoka njya hanze nkubitana n’umukobwa nari mbonye bwa mbere mu gipangu ubanza nawe aribwo yarambonye kuko yabaye nkuwikanga! yasaga nkaho akuzemo ariko kandi wobonaga afite fraicheur nk’umuntu ufite umugabo ufite akantu ku mufuka cyangwa akaba akorera aye!

Narakomeje munyuraho aho yararimo afura utwenda, mba ndamubwiye,

 

Njyewe-“ mwaramutse!

We-“bite se!?

Njyewe-“ni sawa!

We-“uri mushya hano ariko!!?

Njyewe-“ntago ari cyane uyu munsi ni uwa gatatu!

We-“eeeeh, ntago nari mbizi !

Njyewe-“ buriya ni ukubera ko mutirirwa hano!

We-“wabimenye buri gihe nsanga ibintu byose ari bishya! ,ariko ubana na Ben!?

Njyewe-“ndibana! ,dore mba muri uriya muryango wa mbere!

We-“ eeeh nari ngizengo ubana na Ben!

Njyewe-“ mbanye nawe se hari ikibazo!!?

We-“cyangwa sha nubundi murabana!!?, najye nkabibona!! ,gusa noneho iki gipangu ntitwabyemera! ,niba nawe yakuzanye njye ndahava!!

Njyewe-“uuuuh ngo urahava!!?,

We-“ndahava nyine ,ahubwo reka nze!…………………..

 

Indi Episode ni ejo mu gitondo

Likes(12)Dislikes(1)

22 Comments

  1. Peckinho Patrick

    November 12, 2016 at 3:59 am

    Byiza cyane kbsa episodes ziri kuryoha uko bucyeye

    Likes(4)Dislikes(0)
  2. Ngabo

    November 12, 2016 at 4:12 am

    mbaye uwa mbere mu kuyisoma.
    umuseke turabemera

    Likes(1)Dislikes(0)
  3. Bebeto

    November 12, 2016 at 5:37 am

    Mbaye uwambere.

    Nuko mukadushirireho vuba.

    Likes(0)Dislikes(0)
  4. Joseph

    November 12, 2016 at 5:42 am

    Ndi uwambere kuyisoma tu. Muzane akandi amatsiko@.com

    Likes(0)Dislikes(0)
  5. Habib

    November 12, 2016 at 6:16 am

    Uwambere!!! Mwese ndabatanze

    Likes(0)Dislikes(0)
  6. Benga

    November 12, 2016 at 6:19 am

    Ndabatanze

    Likes(1)Dislikes(0)
  7. Jiji

    November 12, 2016 at 6:27 am

    Uwa 1

    Likes(0)Dislikes(0)
  8. londo

    November 12, 2016 at 6:30 am

    Thanks guyz da next

    Likes(0)Dislikes(0)
  9. Rachel Uwimbabazi

    November 12, 2016 at 6:31 am

    Murakoze cyane umuseke kumva ibyifuzo byacu . Ubu simbatanze kuyisoma?

    Likes(0)Dislikes(0)
  10. Hello

    November 12, 2016 at 6:39 am

    Ndi uwa mbere uyisomye

    Likes(0)Dislikes(0)
  11. Mushi

    November 12, 2016 at 6:45 am

    uwa mbere kugasoma

    Likes(0)Dislikes(0)
  12. neza

    November 12, 2016 at 6:45 am

    mana we ibi bintu ko biryoshye ra !!??

    Likes(1)Dislikes(1)
  13. Fifi

    November 12, 2016 at 6:56 am

    Sha,noneho mbaye uwa kwanza!mbatanze ibyiza tu!uwaryohewe Kundusha nazamure agatoki!

    Likes(0)Dislikes(0)
  14. Elise

    November 12, 2016 at 7:27 am

    Eeeeeh mwazindutse kabisa aba baye abambere ndabona muri benshi .thanxs umuseke

    Likes(0)Dislikes(0)
  15. Katabarwa Clement

    November 12, 2016 at 7:35 am

    Mugaruye akaryoshye ubuzima burakomeza.

    Likes(0)Dislikes(0)
  16. SANTOS KEBBY

    November 12, 2016 at 8:26 am

    uwo mugore c uri kwishisha Eddy wacu bite,?gusa birabe ibyuya

    Likes(0)Dislikes(0)
  17. Goturi

    November 12, 2016 at 9:04 am

    Jishi ry cibra@ben.jado yakwica the KBS

    Likes(0)Dislikes(0)
  18. Kalisa

    November 12, 2016 at 9:36 am

    Bravo Umuseke, nsigaye mbyuka nza kureba ko episode nshya yasohotse! Biraryoshye kandi mwarakoze kuba musigaye muzisohora buri munsi! Mfite amatsiko yo kumenya amaherezo ya Eddy, Kabebe se we bazongera guhura!!

    Likes(2)Dislikes(1)
  19. jolie

    November 12, 2016 at 10:21 am

    Bjr,mwese mwabaye aba 1!!!umuseke muraturyohereje kbsa!akandi vuba bijyeze aho biteye amatsiko!

    Likes(0)Dislikes(0)
  20. Benjamin

    November 12, 2016 at 3:52 pm

    Hhhhhh ko mwese mwabaye abambere ra? Ubu njye ndi u wanyuma se umuseke bravos muduhereze nakandi kbs gusa uriya mukobwa wo mugipangu nareke kwitiranya umwana wacu.ya grp irihehe ariko.

    Likes(0)Dislikes(0)
  21. niyonshuti yvonne

    November 12, 2016 at 5:41 pm

    Nahave hazaza nabandi sha byose ni inote akandi ahubwo muzane

    Likes(0)Dislikes(0)
  22. Tamara

    November 12, 2016 at 6:04 pm

    Akandi kagereho vuba

    Likes(1)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *