Episode 34: Master asanze Eddy, Soso, James, Djalia na Sabine mu kabari – UMUSEKE

Episode 34: Master asanze Eddy, Soso, James, Djalia na Sabine mu kabari

Djalia-“ oya oya Sabi,widuhabura ariko!! Ninde wakubwiye ko turwara imitima?

Sabine-“ niwe sha Mana weee!

James-“ uuuuh, inde se?

Sabine-“ Master!!!

Soso-“uuuuh, none se ko mwihisha nyine kandi yatubonye!!

Sabine-“Umva Soso nawe ra,ubuse dukore iki koko mana yajye!!?

Soso-“ nyine naze atwirukane ntakundi byagenda!!

Njyewe-“none se ubundi ubwo niwe mubonye, cyangwa Sabine abonye usa nawe!!??

Sabine-“sha mureke ibyo niwe namubonye!!,Ahubwo muze tumukwepe duceho!,sinshaka kurata examen National!

James-“ ngwiki, erega Sabine arakomeje!!

Djalia-“Cherie koko nawe ntacyo bikubwiye koko!??

James-“ nonese nyine niba yatubonye wenda ubwo ntiyanadufotoye!,tubyihorere  wana, naba atwirukana turamusaba imbabazi nabyanga nta kundi turataha,hari uburana n’umuyobora se?!

Djalia-“ oya Cherie mbabarira wivuga gutyo sha,ahubwo mureke turebe uko tuva aha!

 

Djalia akivuga gutyo tayali Master ngo baa!! ,Ubwo twahise turebana tubura icyo tuvuga Master yitegereza amacupa yari aparitse aho kumeza arongera aratwitegereza!

Master-“ ese ni hano mwadukweperaga imyaka yose mwize mukigo cyajye!!

Djalia –“ oya Nyakubahwa Master mutubabarire ni ubwa mbere tuhageze kandi nabwo nti twari twabigambiriye bije gutyo gusa!!

Sabine-“Master rwose twihanganire imyaka itatu tumaze hariya mu kigo ntitwigeze tuza hano n’umutsi numwe, ubu nabwo bibaye ni nk’impanuka ariko ninjye wabiteye, rwose uhane njyewe abandi ubihorere ninjye wabazanye!

Master-“ uuuuuh,ese ni wowe wabazanye? ,Sinari nziko burya bwose uri umwana w’umusirimu bigeze aho!!,ahubwo se, ubwo babongeye akandi ka lound!!?

 

Ubwo Master yavuze gutyo dusa nkabakubiswe n’inkuba dutangira kurebana nanone ntawe uvuga!!

 

Master-“ nari nibagiwe ko ntawe ubaza ahubwo reka mbwire umuhungu wanjye abazanire!!

 

Master yaciyeho.  Sabine n’ubwoba bwinshi!

Sabine-“ Eddy,mureke tugende! Buriya ari kutujijisha agiye kuduhururiza ababyeyi abaduteze!

Njyewe-“ reka wana wigira ubwoba, ubuse iminsi ingana n’intoki zawe usigaje mu kigo cye niyo yatuma ajya kuguhururiza ababyeyi!?

Sabine-“ ariko Soso,wowe ko ntacyo bikubwiye koko??

Soso-“ahubwo maramo bakongere umubyeyi araguze!!

 

Ubwo koko Soso akivuga gutyo umu servaire yahise aza ariko nta kintu afite aba aravuze,

Servaire-“ Boss arambwiye ngo muze mbereke aho mwicara!

James-“ ngo Boss wawe??,Boss wawe se ninde? ,Aratuzi se?

Servaire-“ eeeeeh uriya uvuye hano ni Boss wacu !!

Djalia-“ umva Bro,tubwize ukuri cyangwa tutaza kukwishyura!!

Servaire-“nibyo rwose simbabeshya ahubwo se ntago yababwiye ko abishyurira ??yabirangije kare da!!

Sabine-“ ngo ngwiki??

Servaire-“  yabishyuriye rwose!,ahubwo muze tugende!!

 

Servaire yahise ajya imbere twe dusigara gato!

 

Djalia –“Soso,dukore iki wangu ,ko uriya mugabo ntamwizera!!?

Soso-“ hhhhh,umva sha ,tujyane ba Eddy nyine bajye kwica icyaka!!

Sabine-“ sha mwaretse tukigendera ko ashaka kudutanga!

Soso-“ ariko uri umutesi shahu,ubuse umuntu wagutanga akanakwishyurira ibyo wafashe wamubonye hehe!? ,Ahubwo niba mushaka ko tumuca amazi mubivuge neza tubisoze!!

Njyewe-“najye ndumva nta mpamvu yo kwanga kujyayo, erega n’ubundi ntacyo tukiramira niba arubigira birebire abikurure ntakundi!!

Djalia-“ ahaaaaa,sha nyine ubwo reka tugende ariko mfite ubwoba!!

James-“ umva njyewe ahubwo mureke jye imbere!!

 

Twakurikiye wa mu servaire adukatisha ahantu mo imbere tugera mu kumba karimo intebe nziza, hasaga nkaho ari VIP ukuntu dusanga Master yicaye aho yiteretse icupa rya Bond 7.

 

Master-“mwigira ubwoba ni karibu,aha naho ni mubwatsi bwajye!!

James-“ Stareh, ariko Master ,byo ntiwibeshye dufite ubwoba, niba mugiye kuturaburiza ku munota wanyuma twihanganire uyu munsi gusa!

Master-“ oya rwose mwicare nta kibazo sha!, harya witwa James??

James-“ yego Master!!

Master-“ hhhhh ok,ntakibazo mwicare sha nta kibazo!

 

Ubwo twicaye muri za ntebe turatuza dutegereza icyo Master avuga, hashize akanya aba aravuze!

Master-“ Mbabonye hariya mu byukuri numva ndatunguwe rwose, sinari nziko na hano mujya muhagera! aha rero naho ni iwajye ni ukuvuga ngo ino Pub n’iyanjye! Ngize amahirwe rero  ko mpasanze abana banjye nubwo nateganyaga kuzabazana hano  mwese twashoje examen national ariko mwe mubarushije amahirwe! Mwigiraubwoba rero, erega ubu mwakuze mugiye kujya hanze aho bamwe bazajya mukazi abandi bagashaka abagabo n’abagore c’est comme ca la vie!!!

James-“ Master ,urakoze nti twari tuzi ko uri umuntu mwiza burya bwose!

 

Ibyo byose byabaga Soso yabaga adyaga inzara bya hatari nahoraga nshiguka buri kanya!!

 

Master-“ erega buriya iyo duhuriye hanze y’ikigo ntimukajye muntinya,nanjye ndi umuntu usanzwe wisanzura, ukunda no gusabana nabandi!!

Njyewe-“ Master ,nibyo rwose turabyiboneye kandi birababereye!!

Master-“hhhhhhhh,yego sha Rwibutso harya siko witwa!!?

Njyewe-“yego Master!,

Master-“ok,urumva ko mba ngerageza kubibuka mwese!!

Djalia-“Master,murakoze kutwakira no kutuganiriza reka tugende tujye kwitegura fete dufite ejo!!

Master-“ariko nari nabashyirishirijeho agafi sinzi niba baba babazaniye akantu muba mufata mu gihe bakigatunganya neza!

 

Ubwo yabaye akibivuga, uzana round yahageze ,azanira buri wese icyo yafataga usibye Sabine wahinduye akanywa ka fanta !

Aho hantu amagambo yari macye namwe murabyumva, ubwo hashize undi mwanya muto, ifi iba iraje dukaraba intoki turayirya dushoje buri wese amaramo ako yaragejejemo dusezera Master turasohoka ducaho tugeze hanze nibwo Sabine na Djalia biruhukije , Soso atangira kubaserereza!

Soso-“ hhhhhhh,ariko ye! Nukubabona mugenda gusa ,inkumi z’amabere abiri zitinya umuntu!

Djalia –“uuuuh ariko sha wowe ntuzi, uziko wowe wagirango haricyo wishingikirije!!

Sabine-“uuuuh ntubibona se ,wenda ahari yishingikirije Eddy,ahubwo nawe iyo wishingikiriza James njye nkiruka!

 

Twasekeye rimwe dukomeza kwigendera n’amaguru dutera n’udu stories twinshi dushiduka tugeze centre James ampereza Bag yari afite mpobera Sabine na Djalia bari bagiye mu kigo ndanabashimira,bo na  James barajyana ubundi njye na Soso twigira aho nitaga home,tugezeyo ndakingura turinjira Soso ahita akinga ndakomeza njyana Bag muri chambre nkimanika Bag numva

 

Soso-“ wooooow!!

 

Ubwo nahise mpindukira mbona Soso ahagaze ku muryango wa chambre ahita akuramo inkweto aratambuka ahita aryama ku buriri!

Soso-“ Eddy mbega !!murara ahantu heza nka hano ukaba utarambwira ngo nze niryamire kweli??

Njyewe-“ hhhhhh,umva yewe,Bb haraho mba naguheje koko usibye kumbeshyera!? ahubwo nakomeje kugirango ntiwari wakura!!

Soso” hhhhh,maze narakuze !!

Njyewe-“ sure!?!

Soso-“ yes!!

Njyewe-“ok ,ntakiza nkabyo!

 

Nakomeje kumanika imyenda ngiye kumva numva agasego mu mugongo ngo paaa!!

Mba ndahindukiye njye na Soso dutangira gukina, ngaho hirya hino ibintu tubijugunya hejuru ngeze aho ndamufata ntangira kumukubita ubukirigitwa kuko nari nziko abutinya ,Soso nawe atangira kunsaba imbabazi nanjye nanga, Ubwo ako kanya  sinzi icyamuhinduye mbona atangiye kunyiyaka ,numva birancanze ntangira gutecyereza ibyo ndimo,mugihe nkiri muri ibyo aba arambwiye!

Soso-“ Eddy mbabarira ninjye byose byavuyeho!,sinigezentekereza ko ndi kumwe n’uwabandi!

Njyewe-“kubera iki uri kwishinja icyaha bigezaho Bb??

Soso-“ Eddy kuba naragukunze bituma nirengagiza ko wamaze guhitamo,Eddy iyo ndi kumwe nawe nirengagiza byose nkumva ndi ahandi hantu hatuje mba ntifuza kuva!,ariko ibyo nti bitera kabiri   ntibutse Kabebe,sha  byose sinzi aho bihita bijya!, Kabebe  ndamwubaha kandi nishyira mu mwanya we!!

 

Ubwo namaze kumva amagambo ya Soso ndatuza gato koko nanjye ndiruhutsa ntekereza ukuntu koko Soso akunda kunyibagiza Kabebe nsubiza amaso inyuma nanone ntekereza turamutse dutandukanye ntacyo dupfuye ahubwo ari ukwanga ko bikomeza kwiyongera nkazibagirwa Kabebe bitaba aribyo! mba ndamubwiye!

Njyewe-“ Bb wikwirenganya!,najye iyo ndikumwe nawe kubera uko ngufata sinzi aho urwaho ruva tugashiduka twisanze ahandi hantu!gusa kuri njye n’ikimenyetso cyerekana ko ntacyo utakora ngo nishime kandi najye ntacyo ntakora ngo mbone ufite umunezero wifuza!

Ubwo namaze kuvuga gutyo Soso amarira yamutanze ku matama! Aba arambwiye!

Soso-“ Eddy basi ako gatima ntuzatume kakuvamo, uzampore hafi nanjye nzubahisha Kabebe wawe, Eddy, urakoze cyane  ngaho mperekeza ntahe, ejo ndacyeka nzirirwana nawe mu bihe byacu byo gusezera ubuzima bw’ishuri!.……………………………………………………………..

Likes(15)Dislikes(6)

15 Comments

  1. Rachel Uwimbabazi

    November 9, 2016 at 5:10 am

    Murakoze cyaneeeeeee umuseke murabambere mukanikurikura njyewe ndabakunda

    Likes(1)Dislikes(0)
  2. Rachel Uwimbabazi

    November 9, 2016 at 5:33 am

    Master abonyumwanya wo kwica amande hhhh noneho yamenye nizina rya Eddy ntakimwita musore hhhh

    Likes(2)Dislikes(1)
  3. Bebeto

    November 9, 2016 at 5:49 am

    Murakoze mukomereze aho turabakunda

    Likes(0)Dislikes(0)
  4. Aime

    November 9, 2016 at 6:40 am

    Irarangiye se?? Ko mushyizeho akadomo.

    Likes(1)Dislikes(0)
  5. laurent

    November 9, 2016 at 6:50 am

    Turabashimiye cyane mwongere mudufashe akandi vuba kuko muradushimisha kandi izi nkuru zirimo inyigisho pe?

    Likes(0)Dislikes(2)
  6. Abaz

    November 9, 2016 at 7:02 am

    Yallah,esubu bizarangira gute? Eddy azajyeraho yimariremo soso ko soso amukunda byasaze? Ahaaaa reka dutegereze da!!!

    Likes(1)Dislikes(0)
  7. Natumwe

    November 9, 2016 at 7:19 am

    Waouuuuuuu.
    Ibintu ni uburyohe kbsa.
    Akandi plz

    Likes(3)Dislikes(0)
  8. jojo

    November 9, 2016 at 7:34 am

    Ndumva ari sawa tu umuseke mufite courage noneho.mukomerezaho.iyinkuru ni nziza pe ifite inyigisho.murabambere.mutugeeho nakandi.

    Likes(0)Dislikes(0)
  9. Ngabo

    November 9, 2016 at 7:35 am

    great,
    keep it up

    Likes(0)Dislikes(0)
  10. jolie

    November 9, 2016 at 7:49 am

    mbaye uwa mbere gusoma iyi episode!wow

    Likes(0)Dislikes(0)
  11. Kalisa

    November 9, 2016 at 9:13 am

    @umuseke, murakoze cyane. Gusa hari amakosa y'imyandikire mugomba gukosora: James ni cheri wa Djalia si Cherie we (genre feminin na genre masculin), bandika serveur si servaire. Murakoze

    Likes(0)Dislikes(0)
  12. kanyarwanda

    November 9, 2016 at 9:15 am

    Amatsiko!!!!!!!!!!!, Nyuma y'ibizamini Master yaba yarabajyanye hahandi nk'uko yabivugaga cg byari ukwikiza ikimwaro?

    mukomeze kutugezeho iyi nkuru nizere ko na nyuma y'ubuzima bw'ishuri mwakomeje kubana neza.

    Likes(0)Dislikes(0)
  13. John jo

    November 9, 2016 at 1:12 pm

    Ni sawa kbsa. Akandi atsiko....,....

    Likes(1)Dislikes(0)
  14. Nana

    November 9, 2016 at 2:19 pm

    Ko amaso yaheze mukirere?

    Likes(0)Dislikes(0)
  15. koko

    November 9, 2016 at 5:26 pm

    reka reka izi story niza bakiga sec nyine zo guteretana no kugurirana ibyayi but byatangiye
    neza arik kugeze ntibigishimishije nkurugera nkanjye sinkibisoma byose iyo hajemo za bb ndabisimbuka ark wenda bizagera aho twese twishimira

    Likes(1)Dislikes(1)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *