Dufite Abadepite batatu bashya mu Nteko – UMUSEKE

Dufite Abadepite batatu bashya mu Nteko

Komisiyo y’amatora yatangaje kuri uyu wa gatanu ko ubu hari abadepite batatu bashya mu Nteko basimbura Hon Nyandwi Joseph Desire (uherutse kwitaba Imana), Hon Esperance Nyirasafari wagizwe Minisitiri w’Iterambere ry’umuryango na Hon Mureshyankwano Marie Rose wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Inteko y'u Rwanda umutwe w'abadepite igizwe n'intumwa za rubanda 80 zijyaho nyinshi ziciye mu mashyaka

Inteko y’u Rwanda umutwe w’abadepite igizwe n’intumwa za rubanda 80 zijyaho nyinshi ziciye mu mashyaka

Abadepite bashya basimbuye aba, bagenwe hakurikijwe lisiti y’abakandida depite b’Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’abadepite yo muri Nzeri 2013, ndetse ngo bishimangirwa n’ibaruwa y’Umunyamabanga mukuru w’uwo muryango yo kuwa 26 Ukwakira 2016 nk’uko itangazo rya Komisiyo y’amatora ribivuga.

Abo badepite bashya mu Nteko ni Karinijabo Barthelemy, Mukamana Elizabeth na Bitunguramye Diogene.

Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite igizwe n’intumwa za rubanda 80. Aba bose hari abatorwa mu mashyaka, abahagarariye abamugaye, abahagarariye urubyiruko

UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

7 Comments

  1. Julien

    October 28, 2016 at 3:07 pm

    Amafoto yabo ari hehe? Umunyamakuru yayadushyiriyeho;dukeneye kumenya/kubona intumwa zacu.
    Genda Rwanda uri nziza, ibyiza byawe ntitwabivuga ngo tubirangize!

    Likes(0)Dislikes(0)
  2. Julien

    October 28, 2016 at 3:13 pm

    Amafoto yabo ari hehe? Kumenya Intumwa zacu nshynshya ni byiza.
    Genda Rwanda uri nziza,......, ibyiza byawe ntitwabivuga ngo tubirangize.....

    Likes(0)Dislikes(0)
  3. Rwanyabugigira

    October 29, 2016 at 3:50 am

    Bitunguranye Diogene ndumva koko izina ariryo muntu!

    Likes(0)Dislikes(0)
  4. joma

    October 29, 2016 at 10:40 am

    Ese iyo muvuga inzara ko mutayivuga?

    Likes(0)Dislikes(0)
  5. Valentine

    October 29, 2016 at 4:33 pm

    Bitunguramye oye oye oye!!!

    Likes(0)Dislikes(0)
  6. K

    October 29, 2016 at 6:14 pm

    AMAFOTO YABO PLZ!

    Likes(0)Dislikes(0)
  7. CHANCE

    October 30, 2016 at 12:16 pm

    IMAGE ZABO PLZ!!!

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *