DRC: Canada yiyemeje gutanga inkunga ya Miliyoni 3,5$ izakoreshwa mu matora – UMUSEKE

DRC: Canada yiyemeje gutanga inkunga ya Miliyoni 3,5$ izakoreshwa mu matora

Canada yatangaje ko izatera inkunga amatora yo muri Congo Kinshasa ingana na miliyoni 3.5 z’Amadorali ya America.

Ginette Martin Ambasaderi wa Canada muri Congo Kinshasa

Ginette Martin Ambasaderi wa Canada muri Congo Kinshasa

 

Ambasaderi wa Canada muri Congo Kinshasa yabitangaje kuri uyu wa kabiri ubwo yahuraga n’umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Corneille Nangaa.

Amb Ginette Martin yagize ati “Twateye inkunga igokorwa cy’amatoro azaba muri Congo Kinshasa, twabiganiriye na na komisiyo y’amatora, CENI. Miliyoni 3,5$ azifashisha mu guhemba inzobere zizafasha Komissiyo y’Amatora, igisigaye ni ukuganira uburyo ayo mafaranga yose azakoreshwa.”

Ginette Martin yavuze ko Canada yamaze gushyiraho umushinga uzafasha mu bukangurambaga no kwigisha ibijyanye n’uburere mboneragihugu.

Uyu mushanga waratangiye ushyirwa mu bikorwa n’Inama y’Igihugu y’AbaSenyeri (CENCO) n’umuryango wo muri Canada ugamije iterambere n’amahoro.

Ambasaderi wa Canada ngo yaganiriye n’Umuyobozi wa Komissiyo y’Amatora, ku bijyanye n’agaciro igihugu cye giha amatora anyuze mu mucyo kandi yo kwizerwa azabera muri Congo Kinshasa.

Mu kwezi kwa kenda uyu mwaka, Amb Ginette Martin yari umwe mu Dipolomate basabye ko habaho ibiganiro by’igihugu kugira ngo hategurwe amatora anyuze mu mucyo kandi anogeye buri wese muri Congo Kinshasa.

Perezida Joseph Kabila yakagombye kuba arangije manda ebyiri yemererwa n’itegeko nshinga tariki ya 19 Ukuboza, 2016 ariko mu biganiro byamuhuje n’abatavuga rumwe na we hemejwe ko azaguma ku butegetsi kugeza muri 2018.

Radio Okapi

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

4 Comments

  1. Kalisa

    November 30, 2016 at 8:05 pm

    Wa mugani ngo ibyo abapfu biribwa n'abapfumu! None se baratera inkunga amatora atazigera aba? Cyangwa ntibaramenya uriya muhungu wa Laurent Kabila...

    Likes(2)Dislikes(0)
  2. Esengo

    November 30, 2016 at 10:41 pm

    Samabuye y'akagaciro Yacu si badusubizaga!

    Likes(0)Dislikes(0)
    • bigabo

      December 1, 2016 at 10:05 am

      ya mabuye y'agaciro njya numva muri congo abamariye iki ?

      Likes(0)Dislikes(0)
  3. gahiga

    December 5, 2016 at 7:06 am

    Igihugu cyambere KWISI gikize Igihugu cyambere KWISI gikennye.Wabisobanurute????

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Tsindira itike yo kureba umupira wa ARPL

tsindira-itike

Subiza ibibazo, maze utsinde….

 
 

Verification