Dr Richard Sezibera niwe utorewe gusimbura Mucyo muri Sena – UMUSEKE

Dr Richard Sezibera niwe utorewe gusimbura Mucyo muri Sena

Charles Munyaneza Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’amatora amaze kwemerera Umuseke ko Dr Richard Sezibera ari we umaze gutsinda amatora yo gusimbura Senateri Jean de Dieu Mucyo witabye Imana mu kwezi kwa 10.

Dr Richard Sezibera Umunyamabanga Mukuru wa EAC yabeshyuje iby'uko U Budage buzahagarika inkunga byageneraga EAC

Dr Richard Sezibera yahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa EAC

Munyaneza avuga ko imibare yose y’ibyavuye mu majwi atayifite aka kanya ariko ko iyo babashije kubona ari uko Sezibera yarushije abandi bakandida bane bari bahanganye.

Dr Richard Sezibera wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri USA, akaba Minisitiri w’Ubuzima n’Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora atsindiye guhagararira Intara y’Amajyepfo muri Sena y’u Rwanda.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza byamaze iminsi 10 Dr Sezibera niwe n’ubundi wahabwaga amahirwe imbere ya Mukakabera Monique, Dr Richard Sezibera, Dr Masabo François, Mukamuganga Veneranda na Muhimakazi Félicité bari bahanganye.

Imibare y’ibyavuye mu matora ikaba itaratangazwa ku buryo budasubirwaho na Komisiyo y’amatora.

Ange Eric HATANGIMANA
UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

8 Comments

  1. Dede

    December 1, 2016 at 5:49 pm

    Twari tubyiteze rwose.
    Congrats to Hon SEZIBERA. arabikwiriye

    Likes(0)Dislikes(0)
  2. KAMIKAZI

    December 1, 2016 at 8:39 pm

    congraturation to HORABRE Richard

    Likes(0)Dislikes(5)
    • ALIANE

      December 2, 2016 at 9:33 am

      Aho kuvuga indimi z'abandi tutazishoboye twagiye twivugira urwacu ko ntaho rumwaye ra!

      Likes(3)Dislikes(0)
  3. Kadali

    December 2, 2016 at 8:45 am

    UYU KAMIKAZI ASEBEJE ABAGORE.MUREBE IYO COMMENT YE NI UKURI. GUKORESHA IKINYARWANDA MU MYANDIKIRE UBWIRA UMUNYARWANDA
    NTAKO BISA.

    Likes(2)Dislikes(1)
  4. Democrazy

    December 2, 2016 at 9:43 am

    Nnde se utari ubizi ko ari we uzajya mu mwanya? Iyo umuyobozi ajyanywe kwiyamamaza mu gace atabarizwamo niko biba biri bugende. Abagena abagomba gutorerwa imyanya ikomeye mu gihugu wababarira ku ntoki z'ikiganza.

    Likes(1)Dislikes(2)
  5. Kagabo

    December 2, 2016 at 12:21 pm

    Amatora atarimo itekinika azagaruka ryari mu Rwanda?

    Likes(0)Dislikes(0)
    • Gahanga

      December 2, 2016 at 2:06 pm

      Yabaye ho ryari se Kagabo we?

      Likes(2)Dislikes(0)
  6. kaka

    December 2, 2016 at 6:41 pm

    Ubundi se gutesha abantu umutwe ntibyari biWi ko ariwe uzajyaho irire rata akababaro kabamwe I yishimo byabandi famillle mucyo mukababaro.famille sezibera mubyishimo

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *