Donald Trump NIWE UTSINZE AMATORA. Clinton yemeye gutsindwa – UMUSEKE

Donald Trump NIWE UTSINZE AMATORA. Clinton yemeye gutsindwa

Donald Trump niwe torewe kuba Perezida wa 45 wa USA. Nyuma yo gutsindwa Hillary Clinton yahise ahamagara uwo bari bahanganye ashima ko amutsinze.

Ni nyuma yo gutsinda mu buryo bwasaga n’ubutunguranye mukeba we Hillary Clinton wahabwaga amahirwe mbere. Trump yagejeje ku majwi 279 (mu gihe itsinzi isaba 270) y’abatora muri za Leta. Yatsinze muri Leta zigira abatora benshi zimwe na zimwe nka Pennsylvania, Florida n’izindi zamuhaye intsinzi.

Trump niwe utorewe kuba Perezida wa 45 wa USA

Trump niwe utorewe kuba Perezida wa 45 wa USA

Intsinzi ya Trump yari yavuzwe mbere n’umuraguzi w’umutwe Allan J. Lichtman unashingira ku mateka utaribeshya ku uzatsinda amatora ya Perezida wa USA kuva mu 1984. Yavuze ko Trump azatsinda mu gihe Clinton ariwe wari imbere mu mahirwe.

Abashyigikiye Clinton bamwe bagaragaye barira kubera gutsindwa k’umukandida wabo.

Mbere gato kandi mu yandi matora byari yari abangikanye n’aya abo mu ishyaka ry’AbaRepublicans batsindiye imyanya myinshi muri Sena ya USA nk’uko bivugwa na Associated Press.

Trump nyuma yo gutora yagiye iwe kuri Trump Tower i New York kuruhukaho gato no gukurikirana ibiva mu matora.

Aho byari bikomeye ni muri Leta ya Florida, buri wese aha yari ahategereje intsinzi ariko Trump yasuye cyane Clinton ahatsinda ku majwi 49% kuri 47% ya Clinton,  nubwo Clinton yahashyize za miliyoni nyinshi yiyamamaza.

Muri Leta ya Ohio, ifite abatora 18 kandi ifite amateka y’uko uhatsinze yegukana intsinzi, Trump naho yesuye Clinton ahamutsinda ku majwi 52% kuri 43% ya Clinton.

Umukandida wa gatatu wigenga utari kuvugwa cyane muri iyi nkubiri ni uwitwa Gary Johnson wagiye ubona amajwi ari munsi ya 10% muri Leta hafi ya zose, aho yabonye menshi ni muri New Mexico aho yabonye 9,3%.

Clinton yatsinze neza muri Leta z’burengerazuba nka; Washington, Oregon, Nevada, California, Colorado na New Mexico. Mu majyruguru muri Leta ya Minnesota na Illinois, hamwe n’iburasirazuba muri Leta nto za Virginia, Maryland, Delaware, New Jersey, Connecticut, Massachusetts, Vermont, New Hampshire, Maine,New York n’ibirwa bya Hawaii.

Donald Trump yamutsinze neza muri Leta zose zisigaye zigera kuri 30 harimo aho izifite abatora benshi nka Texas, Oklahoma, Ohio, Florida, North na South Carolina, Pennsylvania, Michigan, Utah na Leta nyinshi zo hagati no mu majyaruguru.

Trump abamushyigikiye benshi ni abazungu, ndetse abatora ba nyuma (Electoral College) benshi muri za Leta niwe bahaye amajwi, ubundi yose hamwe aba ari 538 muri Leta zose, utsinda akaba aba agomba nibura kugira 270 y’aba batorera za Leta.

Trump w’imyaka 70 ubu, ni umuherwe uri muri 200 ba mbere ku isi batunze akayabo, ni umugabo ufite abana batanu, ibitekerezo bye ku mubano n’amahanga, kuri Islam no ku bimukira yatangaje benshi ku isi kuko itarimo dipolomasiya na nke imenyerewe mu mvugo z’abanyepolitiki.

Umutuku ni aho batoye Trump

Umutuku ni aho batoye Trump

Amajwi y'agateganyo ya saa tatu n'igice z'igitondo ku isaha yo mu Rwanda

Amajwi y’agateganyo ya saa tatu n’igice z’igitondo ku isaha yo mu Rwanda

Trump n'umuryango we berekanye ifoto bategereje ibiva mu matora bari iwe i New York

Trump n’umuryango we berekanye ifoto bategereje ibiva mu matora bari iwe i New York

Abashyigikiye Hillary Clinton mu gahinda ubwo babonaga ko umukandida wabo ari gutakara

Abashyigikiye Hillary Clinton mu gahinda ubwo babonaga ko umukandida wabo ari gutakara

Bamwe barize cyane

Bamwe barize cyane

Trump ushyigikiwe n'abazungu benshi batuye Amerika, bishimye cyane babonye umukandida wabo atsinze

Trump ushyigikiwe n’abazungu benshi batuye Amerika, bishimye cyane babonye umukandida wabo atsinze

Ari mu gahinda ko umukandida we atsinzwe

Ari mu gahinda ko umukandida we atsinzwe

Amarira n'agahinda k'uko Trump abatunguye agatsinda

Amarira n’agahinda k’uko Trump abatunguye agatsinda

Uyu arahoza mugenzi we kubera gutsindwa babonye muri iri joro

Uyu arahoza mugenzi we kubera gutsindwa babonye muri iri joro

 

Trump yashimiye n’abatamutoye

Saa 2.38AM ku isaha ya New York Trump yafashe ijambo aho yari yateguye maze ati “Ni icyubahiro cyane n’ikuzo kubereka Perezida umaze gutorwa wa Leta zunze ubumwe za Amerika. 

Mwihangane ko byatinze. Ni business itoroshye. Maze guhamagarwa na Clinton (Hillary). Yanshimiye ku bw’iyi ntsinzi nanjye mushimira umuhate mu rugamba rwo kwiyamamaza. Yararwanye bikomeye. 

Hillary yarakoze cyane kandi bikomeye mu gihe kinini cyane gishize. Tumufitiye umwenda w’ishimwe kandi ndabivugana umutima ukomeje. 

Kuri mwe mwahisemo kutanshyigikira mu gihe gishize, kandi mwari umubare ufatika, ndabamwira ko nje kubasaba ubufasha bwanyu kugira ngo twubake ubumwe bw’iki gihugu cyacu cy’igihangange. 

Nk’uko nabivuze mu ntangiriro, iyacu si kampanye ahubwo ni urugendo rurimo za miliyoni z’abagore n’abagabo bakora cyane.  

Nta nzozi ziba zikabya. Nta kibazo cyaturenga. Ntacyo twifuza imbere hacu tutabasha kugeraho.   

Ndashaka kubwira abatuye isi ko mu gihe tuzashyira inyungu za Amerika imbere ya byose, tuzanakorana na buri wese buri munsi. Buri wese. 

Tuzashaka ubwumvikane, nta bushotoranyi, ubufatanye, si ubushotoranyi. 

Namaze ubuzima bwanjye bwose muri business ndeba aho abantu batarakoraho n’imishinga inyuranye hose ku isi. Ubu mfite ibindi byo gukora.

Abagabo n’abagore bibagiranye bo mu gihugu cyacu ntibazongera kwibagirana ukundi. Tuzateza imbere imijyi y’inyuma iwacu, tuzongera twubake ibikorwa remezo, tunahe akazi za miliyoni z’abantu.”

Trump ijambo rye arisoza yashimye cyane abo mu muryango we ahereye ku mugore we Melania n’abana be bose batanu abavuga amazina kobamufashije muri iyi ntambara ikomeye. Agera no kuri bene wabo.

Trump yafashe ijambo amaze gutsinda ashimira buri wese mu bagize umuryango we

Trump yafashe ijambo amaze gutsinda ashimira buri wese mu bagize umuryango we

Trump yashimiye kandi buri wese wamutoye

Trump yashimiye kandi buri wese wamutoye

Anavuga ko yiteguye gukorana n'abataramutoye

Anavuga ko yiteguye gukorana n’abataramutoye

UMUSEKE.RW

Likes(6)Dislikes(0)

26 Comments

  1. Irakoze

    November 9, 2016 at 9:46 am

    Uyu ni umunsi w'agahinda kw'isi yose kabisa

    Likes(4)Dislikes(11)
    • Kembaizo

      November 9, 2016 at 10:10 am

      hahahahah!!!! VIVE TRUUUUUMP !!!! CONGRATULATIONS!!!!
      Intore ziri mu cyunamo!!! hahahhaha!!! Reka njye kwigurira agacupa kabisa!

      Likes(10)Dislikes(6)
      • Veda

        November 9, 2016 at 10:33 am

        None se wowe ko numva wasamye cyane, Trump ni so. Kandi nta kizatuma adakorana neza n'u Rwanda. Politique ya America ni imwe.

        Likes(2)Dislikes(2)
      • nkunda

        November 9, 2016 at 12:17 pm

        Interahanwe mwaragakizwa..... Intore ni Intore nyine ntabwo zasamira abanyamahanga nkamwe i.nterasi. Azakorana nuRwanda maze mugume murubwo burofa.

        Likes(2)Dislikes(7)
        • Kembaizo

          November 9, 2016 at 2:00 pm

          Ihangane Ntozo we bibaho mu buzima kandi injye watumye Trump atsinda kuko sindi umunyamerika kandi sintora.

          Rero ibitangaza wari witeze kuri Hilary Clinton uzabibona nyuma ya 2026. Kuri ubu ntibishoboka, Pole kabisa! Ihangane imyaka 10 si myinshi n'abantu barayifungwa bagafungurwa nkanswe!

          Likes(2)Dislikes(0)
    • Faustin Karasira

      November 9, 2016 at 10:14 am

      nta gitangaza ku gutsinda kwa Trump kuko abazungu babanyamerika ariko cyane cyane abayahudi bakize cyane bo muri USA bahaye Trump ama US$ menshi ngo afashe Israeli guhangana na abarabu na aba islam yagaragaje ko yanga mu kwiyamamaza kwe

      Likes(1)Dislikes(0)
  2. Kamuzinzi

    November 9, 2016 at 10:18 am

    WAAAAOOO! BIG UP to DONALD TRUMP! Iyi ni inkuru nziza kabisa numvise muri iki gitondo igiye gutuma nirirwa neza umunsi wose! Ndabizi Trump ntacyo azamarira Africa ariko nanone ntazakora amabi nka ya ba Clintons. Ba Clintons bakoze amabi atagira ingano ku buryo kubasubiza ku butegetsi byari kuba ari nk'igitutsi kuri Africa cyane cyane muri Great Lakes Region.

    Likes(4)Dislikes(3)
  3. Eric

    November 9, 2016 at 10:23 am

    Nimuhame hamwe isi iyoborwe n'umusazi

    Likes(3)Dislikes(3)
    • kio

      November 9, 2016 at 11:47 am

      Umusazi ni wowe. Trump ni umugabo sha. Ubu ushatse kuvuga ko abamutoye bose ari abasazi nkawe. RIRA WIHANAGURE BYARANGIYE CG WIYAHURE

      Likes(6)Dislikes(1)
  4. BOB

    November 9, 2016 at 10:24 am

    ABIRABURA KO TUGOWE UBU BIRARANGIRA GUTYA GUSA

    Likes(2)Dislikes(2)
    • Mahatma

      November 9, 2016 at 10:33 am

      Nimujye kugifata, mumukureho. Ntimwemere ko birangira gutya gusa !

      Likes(2)Dislikes(1)
    • Kalisa

      November 9, 2016 at 10:38 am

      Bob, abirabura mugowe mute?

      Likes(2)Dislikes(1)
  5. k c

    November 9, 2016 at 10:36 am

    Oooyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
    ibyishimoooooooooooooooooooooo
    itsinziiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii
    abanyagitugu tugiye kubakira
    intambara America yagiraga mubarabu
    igihe gushira.amina Amina Amina mananziza.

    Likes(0)Dislikes(0)
  6. komera trump

    November 9, 2016 at 10:42 am

    hari hakwiye impinduka nyayo muri amerika ndetse no Ku isi yose. imyumvire ikwiye guhinduka. Obama ntacyo yakoze uretse kwicisha abanyafrika gusa. Trump ashobora guhindura byinshi muri diplimatie mpuzamahanga can can Ku myumvire ya banyafrica bajyagabgupfukama I new York NGO bagume Ku butegetsi ubundi bice abaturage uko bashaka.

    Likes(1)Dislikes(0)
  7. Kalisa

    November 9, 2016 at 10:44 am

    Congs to Mr Trump. Yavuzeko clinton ariwe washinze ibyihebe. So nibyizako atsinze wenda azabirwanya. Ibyihebe byihangane.

    Likes(3)Dislikes(0)
  8. umusaza

    November 9, 2016 at 11:09 am

    ari abishimye cg abababaye ngo trump yatsinze ndagirango mbamenyeshe ko intsinzi ari iy'abanyamerika atari iy'abanyarwanda/ abanyafrika. Ese mwabonye Obama yarahinduye iki kuri africa?
    mwaretse tugakora ibiduteza imbere tukareka kwishuka ko tuzatezwa imbere n'abandi?
    naho abumva ko intore zijya mu gahinda nk' uwabyanditse baribeshya.kuko na clinton ntiyabujije ko abanyarwanda bamara abandi kandi icyo gihe yari 1st lady.
    nta muzungu uzadukemurira ibibazo

    Likes(12)Dislikes(0)
  9. Mugenzi

    November 9, 2016 at 11:41 am

    Woowww vive Trump, wenda yahagarika support amerika iha aba ba president biwacu bashaka kwigira abami umuryango wa Clinton wakomeje kugira indakoreka!!

    Likes(5)Dislikes(0)
  10. cyusa agape

    November 9, 2016 at 11:54 am

    wowe witwa umusaza urumuntu wumugabo ndagushyigikiye pe uvuze ijambo rizima pe

    Likes(0)Dislikes(1)
  11. MUSABYIMANA PASCAL

    November 9, 2016 at 12:07 pm

    Donald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald TrumpDonald Trump

    GOD IS WITH YOU

    Likes(0)Dislikes(1)
  12. vestine

    November 9, 2016 at 1:22 pm

    Congrss Trump

    Likes(0)Dislikes(0)
  13. NIYONTEZE JEAN BAPTISTE

    November 9, 2016 at 1:33 pm

    TRUMP CONGRATULATION YOUR ARE THE BEST PRESIDENT OYE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

    Likes(0)Dislikes(0)
  14. Kagabo

    November 9, 2016 at 2:16 pm

    Ukurikije uko ibinyamakuru byahinduye TRUMP satani ntawari uzi ko yatorwa akarusha Hillary amajwi. Abari barambirije kuri Clintons mwihangane.

    Likes(2)Dislikes(0)
  15. MATESO JEAN

    November 9, 2016 at 2:20 pm

    WOWE WITWA UMUSAZA, UREBA KURE, UNSANGE KULI HOTEL IBIS NGUHE AGACUPA MAZE TUBIGANIREHO KU BULYO BURAMBUYE.

    Likes(0)Dislikes(0)
  16. muzehe

    November 9, 2016 at 5:45 pm

    conglatiration trump gusa ababaye nimwihangane awayobora wese azayobora america si urwanda

    Likes(0)Dislikes(0)
  17. BERTIN NIYITEGEKA

    November 9, 2016 at 7:00 pm

    congs

    Likes(0)Dislikes(0)
  18. T.H.N

    November 9, 2016 at 9:35 pm

    Ntakundi byajyenda nyine abo bibangamiye dusabwe kwikarma!

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Tsindira itike yo kureba umupira wa ARPL

tsindira-itike

Subiza ibibazo, maze utsinde….

 
 

Verification