‘Direction Band’ niyo izacurangira The Ben mu Rwanda – UMUSEKE

‘Direction Band’ niyo izacurangira The Ben mu Rwanda

Iri tsinda ryitwa ‘Direction Band’, ni itsinda rimaze kwamamara cyane mu bitaramo bitandukanye bigenda bibera mu Rwanda birimo n’ibikomeye nka Guma Guma. Ubu nibo bahawe akazi ko kuzacurangira The Ben.

Niyikiza Robert niwe uhagarariye 'Direction Band'

Niyikiza Robert niwe uhagarariye ‘Direction Band’

Ni abacuranzi bagera ku munani, bose bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 18 na 20. Kuba aribo bahawe icyo kiraka ngo n’ibyo gushimira Imana si ku bwabo.

Nta munyamahanga uririmo. Uko ari umunani ni abanyarwanda. Niyikiza Robert uhagarariye iri tsinda, avuga ko ari ibyo kwishimirwa cyane kuko ubusanzwe ibitaramo bikomeye byahabwaga abandi bantu batari abanyarwanda kandi atari uko badashoboye.

Ati “Imyitwarire yawe niyo igaragaraza imbaraga zawe cyangwa intege nke zawe. Ntekereza ko kuba aritwe tuzakorana na The Ben atari uko aritwe bitangaza cyaneee!!!Ahubwo hari ibyo abantu batubonamo”.

Uyu musore avuga ko nta mucuranzi n’umwe utakwifuza gucurangira The Ben mu gitaramo agiye gukorera mu Rwanda nyuma y’imyaka igiye kuzura irindwi avuye mu Rwanda.

Ibi ko aribyo buri muntu wese ufite akazi gakurikirwa n’abantu benshi aba yifuza kuba yakabagaragariza ndetse bakanamenya ubuhanga afite.

Robert akomeza vuga ko ibintu byo kuba hari ibitaramo bikomeye bizabera mu Rwanda hagashakwa abanyamahanga kuza kubikora cyangwa kubitegura ari ibintu birimo gushira mu myumvire y’aba Event Managers.

Ko nta gihindutse ejo n’ejo bundi n’abahanzi bo mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda bazatangira kuza gufata abacuranzi b’abanyarwanda kubera ko babonye ubuhanga bafite.

Direction Band imaze gukorana n’abahanzi barimo Jules Sentore, Bruce Melodie, Tom Close, Cecile Kayirebwa, n’ibindi bitandukanye.

Robert avuga ko bidakwiye kuba mu bacuranzi gusa kuba bahabwa ibiraka bikomeye by’ibitaramo bizahuruza imbaga nyamwinshi.

Ko no mu bahanzi bikwiye kugerayo ku buryo hataza umunyamahanga ngo ahembwe ama miliyoni naho umunyarwanda ahabwe ibihumbi runaka.

Biteganyijwe ko bazacurangira The Ben mu gitaramo gisoza umwaka kinatangira undi cyitwa ‘East African Party’ kizaba ku itariki ya 01 Mutarama 2016.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

Likes(9)Dislikes(1)

1 Comment

  1. Kwizera sosthene felixson

    November 26, 2016 at 6:18 am

    That would be great kbsa!!!
    Ark wasanga ben atubeshya nkuko namwe mwatubeshye date,,, hhh! 2k16

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *