Depite Hon. Nyandwi Desire yitabye Imana – UMUSEKE

Depite Hon. Nyandwi Desire yitabye Imana

UPDATE: Umuhungu we usanzwe uba mu mahanga yari yaraye ageze mu Rwanda…

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’Umuseke, umuhungu wa nyakwigendera, witwa Adrien yavuze ko yageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye avuye mu gihugu cya Kenya aho asanzwe akurikirana amasomo ya kaminuza.

Uyu mwana wa nyakwigendera avuga ko nta byinshi yavuga ku rupfu rw’umubyeyi we gusa ngo mu ntangiro z’iki cyumweru ni bwo yabahamagaye ababwira ko yarembye.

Umuseke kandi wavugishije Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa FPR Inkotanyi, Francois Ngarambe, avuga ko nta byinshi yavuga ku rupfu rwa Hon Nyandwi wari umunyamuryango w’iri shyaka anarihagarariye mu nteko Ishinga Amategeko.

Mzee Ngarambe avuga ko Umuryango  wa FPR Inkotanyi wifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera muri ibi bihe by’akababaro.

Umwe mu Badepite atangarije Umuseke ko Hon Nyandwi Desire yari amaze iminsi biri gusa arwaye.

Imirimo yari iteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko yahagaritswe nyuma y’urupfu rwa Hon Nyandwi Joseph Desire.

Umunyamakuru w’Umuseke uri ku kicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko, ahari kubera ibikorwa by’Umunsi wa Demokarasi, byasubitswe.

Abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’Imari ya Leta, (PAC) bari bagiye kwakira Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, na byo ngo ntibiri bukorwe. Aba badepite bariho baganira ku mpfu zitunguranye ziri kuba muri iyi minsi, banagaruka ku rupfu rwa mugenzi wabo witahiye muri iki gitondo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Hon Nyandwi Desire yitabye Imana, gusa nta makuru y’icyamuhitanye aramenyekana.

Hon Nyandwi Desire witabye Imana, yari ari mu nteko Rusange y'Abadepite

Hon Nyandwi Desire witabye Imana, yari ari mu nteko Rusange y’Abadepite

Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, abwiye Umuseke ko mugenzi wabo, Nyandwi Joseph Desire yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Ukwakira.

Ati “Batumenyesheje ko yitabye Imana ariko nta yandi makuru turamenya.”

Hon Desire Nyandwi witabye Imana, yari asanzwe ahagarariye ishyaka RPF – Inkotanyi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ku rubuga rwa Twitter rw’Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, yemeje aya makuru y’akababaro ko nyakwigendera Depite Nyandwi Desire yapfiriye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ku Kacyiru.

Amateka ya hafi ya Hon Nyandwi Desire:

Yavukiye mu karere ka Nyamagabe mu 1954, afite impamyabumenyi y’ubwenjeniyeri mu by’ubuhinzi bujyanye no kurinda ibihingwa.

Yari Umudepite uhagarariye FPR – Inkotanyi mu Nteko Nshingamategeko, yari umwe mu badepite icyenda (9) bo muri Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage.

Yabaye Prefet wa Gitarama (Ubu Perefegitura ntizikibaho) kuva mu 1994 – 1999. Yabaye Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, 2000-2002.

Nyandwi yagizwe depite mu Nteko y’Inzibacyuho 2002-2003, ndetse nyuma akomeza kuba Depite kugeza ubu yitabye Imana.

Hon Nyandwi Desire hano yajyaga impaka na bagenzi be b'Abadepite mu bijyanye no guhindura ingingo ya 101 y'itegeko nshinga

Hon Nyandwi Desire hano yajyaga impaka na bagenzi be b’Abadepite mu bijyanye no guhindura ingingo ya 101 y’itegeko nshinga

UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

22 Comments

  1. Mr Gaga Aboud

    October 14, 2016 at 10:37 am

    Yooooooh🙏 Imana imwakire mubayo
    Abasaza bacu barikuducika pe! Dusigaye he?

    Likes(0)Dislikes(0)
  2. N S

    October 14, 2016 at 10:37 am

    Nibyo se Nyandwi yari ahagarariye PSD? ko ubanza ari FPR. Mwongere musuzume neza.

    Likes(0)Dislikes(0)
  3. k c

    October 14, 2016 at 10:50 am

    Imana imwakire mubayo,murebe uko bimeze niba atiyahuye?

    Likes(0)Dislikes(0)
  4. KAGIRANEZA

    October 14, 2016 at 10:54 am

    Nyandwi ni FPR, mukosore inkuru. thx

    Likes(0)Dislikes(0)
  5. KAMIKAZI

    October 14, 2016 at 10:56 am

    IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

    Likes(0)Dislikes(0)
  6. yvan shema

    October 14, 2016 at 10:59 am

    imana imuhe iruhuko ridashyira,gusa mukosore ntabwo yarahagarariye PSD,ahubwo yarahagarariye FRP

    Likes(0)Dislikes(0)
  7. umusaza

    October 14, 2016 at 11:02 am

    nyandwi ni Inkotanyi si Umukombozi

    Likes(0)Dislikes(0)
  8. irene

    October 14, 2016 at 11:34 am

    imana imwakire mubayo

    Likes(0)Dislikes(0)
  9. kaka

    October 14, 2016 at 11:35 am

    RIP

    Likes(0)Dislikes(0)
  10. salomon

    October 14, 2016 at 12:06 pm

    RIP Hon Nyandwi Desire

    Likes(0)Dislikes(0)
  11. NOTATALL

    October 14, 2016 at 12:37 pm

    RIP @ Desire! Aheza mu ijuru, tuzahurirayo! Wayoboye Gitarama mu bihe bikomeye, ukomereza muri MINALOC no mu Nteko, kandi hose witwara neza! Usize umurage mwiza, kandi warakoze kubaka igihugu cyacu.

    Likes(0)Dislikes(0)
  12. umugwaneza lili

    October 14, 2016 at 12:46 pm

    Imana imwakire mu bayo,aruhukire mu mahoro.ariko abari kubona ko yari ahagarariye psd murabibona nabi munkuru birasobanutse neza cyane .yari umudepite uhagarariye RPF.

    Likes(0)Dislikes(0)
  13. ndacyayisenga sylver

    October 14, 2016 at 1:08 pm

    RIP

    Likes(0)Dislikes(0)
  14. mmmm

    October 14, 2016 at 2:13 pm

    RIP Nyandwi. gusa ge ntamgiye kugira ubwoba kubuzima bw'abayobozi bacu. niyompamvu hari abenshi ubona batita kuri rubanda kuko baba bafite ubuzima butameze neza,kuva ubu numva mumyanya yohejuru bari bakwiye kujya babanza guzuma neza ubuzima bw'umuntu bagiye guha umwanya ukomeye.

    Likes(0)Dislikes(0)
    • murenzi

      October 14, 2016 at 7:59 pm

      none se mbere ya 1994 yari ataravuka? Ko mutavuga ibyo yakoraga

      Likes(0)Dislikes(0)
      • Karama

        October 15, 2016 at 12:49 pm

        Nanjye Ntyo umvugiye ibintu.Usanga mu Rwanda abantu bose baravumbutse muri 1994 bavumbukana na dipolomi bavuka gutyo.

        Likes(0)Dislikes(0)
  15. BUKAKA

    October 14, 2016 at 2:27 pm

    Nanjye ndibaza aho mukura ibya aba kombozi,mubisomye he? agire iruhuko ridashira.yatanze umusanzu mu kubaka u Rwanda tuzahora tumwibuka.

    Likes(0)Dislikes(0)
  16. jano

    October 14, 2016 at 3:29 pm

    nawe azaherekezwe neza Tubisabe Imanaaaaaaaaa

    Likes(0)Dislikes(0)
    • amahoro

      October 14, 2016 at 6:12 pm

      Rip

      Likes(0)Dislikes(0)
  17. Manyinya

    October 14, 2016 at 8:12 pm

    RIP urasanga Mucyo Jean na Boss Rwabukamba bagutegereje kuri gate ngo baguhe kalibu,na beer zatangiye gufata ku bukonje

    Likes(0)Dislikes(0)
  18. Kinyana

    October 15, 2016 at 10:18 am

    Imana ikwakire mubayo iruhuko ridashi! kuko niwabo watwese by by!!

    Likes(0)Dislikes(0)
  19. NANO

    October 15, 2016 at 10:31 pm

    RIP NYANDWI; ASIMBURWE VUBA. NAHANDI HENSHI BASIMBURE ABAKOZI CYANEMURIZA AMBASSADE. I BXL WAPI MUSIMBURE ABA SECRETAIRES CYANE GUSTAVE.

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Tsindira itike yo kureba umupira wa ARPL

tsindira-itike

Subiza ibibazo, maze utsinde….

 
 

Verification