Cameroon: Boko Haram yahitanye abasirikare 6 barimo n’ubakuriye – UMUSEKE

Cameroon: Boko Haram yahitanye abasirikare 6 barimo n’ubakuriye

Nibura abasirikare batandatu ba Cameroon barimo umuyobozi wabo birakekwa ko bishwe n’inyeshyamba za Boko Haram zagabye igitero mu gace ka k’Amajyaruguru y’icyo gihugu.

Umutwe wa Boko Haram uyoborwa na Aboubakar Shekau waciye ibintu muri Nigeria na Cameroun wica abantu

Umutwe wa Boko Haram uyoborwa na Aboubakar Shekau waciye ibintu muri Nigeria na Cameroun wica abantu

Bulama Ali, umuyobozi w’abaturage mu idini ya Islam mu gace ka Darak hafi y’ikiyaga cya Chad, yatangarije BBC ishami rya Hausa ko yabonye iyo mirambo nyuma y’igitero cya Boko Haram.

Inyeshyamba za Boko Haram zikunze kugaba ibitero muri Cameroon.

Boko Haram imaze gutakaza igice kinini cy’ahantu yagenzuraga muri Nigeria mu myaka ibiri ishize, bitewe n’ibitero by’umusubirizo yagabweho n’ingabo z’akarere zishyize hamwe.

Uyu mutwe ugendera ku matwara akaze ya Islam ariko uracyafite abarwanyi bagishinze ibirindiro mu ishyamba rya Sambisa rinini cyane riri ku mupaka wa Cameroon na Nigeria.

BBC

UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Tsindira itike yo kureba umupira wa ARPL

tsindira-itike

Subiza ibibazo, maze utsinde….

 
 

Verification