Timothy Rugg yegukanye etape Karongi >>> Rusizi … AMAFOTO – UMUSEKE

Timothy Rugg yegukanye etape Karongi >>> Rusizi … AMAFOTO

Etape ya gatatu ya Tour du Rwanda imaze gutangira, abasiganwa bahagurutse i Karongi berekeza i Rusizi baciye mu muhanda mushya wa “Kivu Belt” uca ku nkengero z’ikiyaga. Ku ntera ya 115Km baragera i Rusizi, Valens Ndayisenga ari kurwana ku mwenda w’umuhondo yegukanye ejo.

Uyu ni umukino uhuza abantu, Nathan Byukusenge araramukanya na mugenzi we wo muri Eritrea

Uyu ni umukino uhuza abantu, Nathan Byukusenge araramukanya na mugenzi we wo muri Eritrea

Valens Ndayisenga yabyukanye umwenda w'umuhondo yizeye kuwugumana

Valens Ndayisenga yabyukanye umwenda w’umuhondo yizeye kuwugumana

Amanuel Gabrezgabier ukinana na Valens Ndayisenga niwe ushinzwe kumurinda mu irushanwa akamuba hafi

Amanuel Gabrezgabier ukinana na Valens Ndayisenga niwe ushinzwe kumurinda mu irushanwa akamuba hafi

Aha araganira na bamwe muri bagenzi be bakina mu makipe yo mu Rwanda

Aha araganira na bamwe muri bagenzi be bakina mu makipe yo mu Rwanda

Abo mu makipe anyuranye bararuhuka gato mbere yo gutangira gusiganwa

Abo mu makipe anyuranye bararuhuka gato mbere yo gutangira gusiganwa

Barishyushya gat mbere yo gutangira

Barishyushya gat mbere yo gutangira

Ku murongo bagiye guhaguruka

Ku murongo bagiye guhaguruka

Jean Bosco Nsengimana watwaye iri rushanwa umwaka ushize, ari mu bahabwa amahirwe

Jean Bosco Nsengimana watwaye iri rushanwa umwaka ushize, ari mu bahabwa amahirwe

Abasiganwa baragenda ku muhanda mushya uri ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu

Abasiganwa baragenda ku muhanda mushya uri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu

Ku ikorosi ry'ahitwa kuri Dawe uri mu Ijuru hafi ya Mugonero abanyonga bo bahakata nta feri bakozeho

Ku ikorosi ry’ahitwa kuri Dawe uri mu Ijuru hafi ya Mugonero abanyonga bo bahakata nta feri bakozeho

Muri iyi etape hari ahantu hatandatu hatangirwa amanota y’abitwaye neza mu kuzamuka aho hantu ni ku dusizi turi kuri 10.2km, 17km, 22.3km, 37.1km, 96.7km n’agasozi kazamuka i Kamembe aho bari busoreze.

9h00′: Abasiganwa bahagurutse i Karongi bari kumwe bose. Nyuma y’iminota micye Alexis Nizeyimana na Timothy Rugg watwaye Prologue batangiye gucomoka mu gikundi ngo bajye imbere.

9h20′: Guillaume Boivin, Samuel Mugisha na Zemenfes Solomon basize igikundi cy’imbere bakijya imbere ho amasegonda 40.

9h25: Umwe mu basiganwa witwa David Polveroni w’ikipe ya Haute-Savoie Rhones Alpes yo mu Bufaransa yavuye mu irushanwa.

9h40′: Samuel Mugisha amaze kubona amanota ahantu hazamuka hatatu muri hatandatu hateganyijwe ngo umuntu abe uwarushije abandi ahazamuka.

Umuhanda mushya wa Rusizi - Nyamasheke - Karongi nibwo bwa mbere Tour du Rwanda iwuciyeho

Umuhanda mushya wa Rusizi – Nyamasheke – Karongi nibwo bwa mbere Tour du Rwanda iwuciyeho. Photo/Evode Mugunga@Umuseke

David Polveroni wavuye mu isiganwa yituye hasi

David Polveroni wavuye mu isiganwa yituye hasi

Akinira ikipe yavuye muri France

Akinira ikipe yavuye muri France

10h00: Abasiganwa barenze ahitwa ku Mugonero ubu bayobowe na Sebastien Fournet Fayard wa Rhones Haute Alpes (France), Guillaume Boivin wa Cycling Academy na Samuel Mugisha wa Benediction bashyizemo 1min42’

10h10: Nzeke Jeremy wo mu ikipe yavuye muri #Cameroun avuye mu irushanwa barenze gato ku Mugonero.

10h20′: Ku musozi wo mu murenge wa Kirimbi, Samuel Mugisha w’imyaka 18 gusa, ubu uri imbere, yegukanye agace ka kane muri dutandatu duhabwa amanota y’uzamuka cyane kurusha abandi. Uyu munsi nabwo araba “Best climber ” kunshuro ye ya kabiri.

10h35′: Abasiganwa bageze ahitwa Muramba mu murenge wa Kanjongo, Sebastien  Fayard, Guillaume Boivin na Samuel Mugisha bamaze gusigaho Peleton 3min05’.

Uri kwinjira i Kibogora abantu ku muhanda bategereje igare

Uri kwinjira i Kibogora abantu ku muhanda bategereje igare

Baru buriye ahirengeye ngo bayarebe neza

Baru buriye ahirengeye ngo bayarebe neza

Muri centre, umenya n'abarwayi basohotse mu bitaro bya Kibogora, nta ushaka gucikwa na Tour du Rwanda iciye bwa mbere muri uyu muhanda

Muri centre, umenya n’abarwayi basohotse mu bitaro bya Kibogora, nta ushaka gucikwa na Tour du Rwanda iciye bwa mbere muri uyu muhanda

Abantu ni benshi cyane i Kibogora baje gushyigikira Tour du Rwanda

Abantu ni benshi cyane i Kibogora baje gushyigikira Tour du Rwanda

Cycling Academy yo muri Israel ikipe ya mbere yo muri Asia ikinnye Tour du Rwanda

Cycling Academy yo muri Israel ikipe ya mbere yo muri Asia ikinnye Tour du Rwanda

11h00 :Samuel Mugisha na Sebastien Fayard basize Guillaume Boivin. Igikundi cya mbere cyo bamaze kugisigaho 4m17’

11h10: TdRwanda2016 iri hafi ya centre ya Nyamasheke mu murenge wa Kagano. Samuel Mugisha na Sebastien Fayard bari imbere ho 4min17’ kuri Peloton naho Guillaume Boivin bamaze kumusigaho 1min30’.

11h30′: Tour igeze i Ntendezi aho umuhanda wa Nyamasheke uhurira n’uva muri Nyungwe werekeza i Kamembe. Samuel Mugisha ari imbere ho Peloton iminota ine.

11h40’: Mugisha Samuel na Sebastien Fayard bageze kuri Centre ya Giheke mu murenge wa Giheke/Rusizi nibo bari imbere, basize Peloton ho 03min5’.

11h50′ : Tour igeze kuri centre ya Bushenge, Mugisha Samuel na Sebastien Fayard wa Haute Savoie muri France bari imbere ho Peloton iminota itatu. Hasigaye 20Km.

Ku makorosi abantu ni benshi uri kwinjira mu mujyi wa Kamembe

Ku makorosi abantu ni benshi uri kwinjira mu mujyi wa Kamembe

12h00′: Peloton iri gusatira Mugisha na Sebastien, hasigayemo ikinyuranyo cya 1m05′

12h10′: Peleton nini ya mbere yasatiriye Mugisha Samuel na Sebastien, hasigayemo amasegonga 20.

12h15′ :Valens Ndayisenga ari gusatira cyane Mugisha na Sebastien ngo agumane ‘Maillot-jaune’

12h20′: Timothy Rugg niwe wegukanye aka gace ka gatatu ka Tour du Rwanda asize abandi ho amasegonda 17.

Umuyobozi wa FERWACY Aimable Bayinganana Minisitiri Uwacu Julienne bategereje ko amagare ahagera ngo barebe

Umuyobozi wa FERWACY Aimable Bayinganana Minisitiri Uwacu Julienne bategereje ko amagare ahagera ngo barebe

Rugg Timothy yahageze akurikiwe na Areruya Joseph

Rugg Timothy yahageze akurikiwe na Areruya Joseph

Ku murongo, Nsengimana Jean Bosco, Biziyaremye Joseph na Valens Ndayisenga bahageze barushye

Ku murongo, Nsengimana Jean Bosco, Biziyaremye Joseph na Valens Ndayisenga bahageze barushye

Maillot Jaune igumanye Valens Ndayisenga kuko yahageze ari uwa gatatu inyuma ya Timothy wa mbere, Areruya Joseph wa kabiri nawe wabaye uwa gatatu.

Uko bakurikiranye by’agateganyo:

  1. Rugg Timothy akoresheje 3h18’16”
  2. Joseph Areruyaakoresheje 3h18’14”
  3. Eyob Metkel(Eritrea)  ”
  4. Okubamariam Tesfom (Eritrea)  ”
  5. Byukusenge Patrick 3h18’26”
  6. Nsengimana Jean Bosco 3h18’27”
  7. Ndayisenga Valens    ”
  8. Biziyaremye Joseph 3h18’29”
  9. Gabre Amanuel (Eritrea)
  10. Lagab Azedine (Algeria)

 

Classemant General

  1. Valens Ndayisenga
  2. Joseph Areruya amurusha 1min17’
  3. Okubamariam Tesfom 1min 14’
  4. Jean Bosco Nsengimana

 

Ibihembo uyu munsi:

Umunyarwanda mwiza: Valens Ndayisenga
Uwazamutse kurusha abandi: Samuel Mugisha
Ukiri muto witwaye neza: Valens Ndayisenga
Umunyafrica mwiza: Valens Ndayisenga

Rugg wasize abandi ni umugabo w'imyaka 30

Rugg wasize abandi ni umugabo w’imyaka 30

Mugisha w'imyaka 18 wongeye kwigaragaza cyane uyu munsi yahembwe nk'uwarushije abandi ahaterera

Mugisha w’imyaka 18 wongeye kwigaragaza cyane uyu munsi yahembwe nk’uwarushije abandi ahaterera

Ndayisenga akurikiraho mu gufata ibihembo

Ndayisenga akurikiraho mu gufata ibihembo. Aha yahabwaga icy’umunyarwanda urusha abandi

Yahembwe kandi nk'umunyafrica

Yahembwe kandi nk’umunyafrica

Ndayisenga kandi niwe uri imbere mu bataerngeje imyaka 25

Ndayisenga kandi niwe uri imbere mu bataerngeje imyaka 25

Rugg Timothy ahemberwa gutwara etape ya III

Rugg Timothy ahemberwa gutwara etape ya III

Aragaragaza ibyishimo ku nzoga ya Skol

Aragaragaza ibyishimo ku nzoga ya Skol

Uyu mugabo ashimisha abantu cyane uburyo ahita agotomera iyi nzoga

Uyu mugabo ashimisha abantu cyane uburyo ahita agotomera iyi nzoga

Ndayisenga yagumanye umwenda w'umuhondo

Ndayisenga yagumanye umwenda w’umuhondo

Valens yagumanye uyu mwenda w'umuhondo

Valens yagumanye uyu mwenda w’umuhondo

 

Ejo abasiganwa bazakora etape ya kane ya Tour du Rwanda, bazahaguruka i Rusizi barekeza i Huye baciye mu ishyamba rya Nyungwe bagafata Nyamagabe, niyo etape ndende muri iri rushanwa ireshya na 140,7Km.

Umuseke uzahababera….

 

Photos © R.Ngabo/Umuseke 

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

Likes(14)Dislikes(1)

26 Comments

  1. Ben

    November 16, 2016 at 9:49 am

    Wow!Our country is very beautiful.

    Likes(2)Dislikes(0)
  2. RUKUNDO

    November 16, 2016 at 9:54 am

    TEAM YUMUSEKE MURI ABA MBERE MUKOMEREZE AHO KBSA. IBI NIBYO BITA PROFESSIONALISME

    Likes(1)Dislikes(0)
  3. Beza Nadine

    November 16, 2016 at 10:45 am

    umuseke muri abantu b'abagabo kabisa.sinzi icyo nzabaha.mukoze ibyo na radio zitari kudukorera.Bravoooooo

    Likes(1)Dislikes(0)
  4. gashi

    November 16, 2016 at 11:00 am

    congs guys, we need also the stage summaries on youtube please, thanks a lot

    Likes(1)Dislikes(0)
  5. CLAUDE

    November 16, 2016 at 11:02 am

    bravo

    Likes(0)Dislikes(0)
  6. Kabano Angelique

    November 16, 2016 at 11:03 am

    Very good umuseke, i was expecting such a nice LIVE coverage from you, ni byiza cyane

    Likes(0)Dislikes(0)
  7. BUCYEYENEZA Tite

    November 16, 2016 at 11:23 am

    Ndabemera kabisa. Ahubwo nimutubwire right now aho bigeze

    Likes(0)Dislikes(0)
  8. Nyamutera Nyamatsinda

    November 16, 2016 at 11:30 am

    Umuseke ndabemeye pee!! kubona arimwe murigushyiraho Amafoto y'aho amagare ageze, Ahubwo wagirango murahavuka twe tuhavuka kuko aho muri kuvuga hose turahazi cyane mukomeze muduhe amakuru.

    Likes(0)Dislikes(0)
  9. BUCYEYENEZA Tite

    November 16, 2016 at 11:36 am

    Turabakurikiye 5/5

    Likes(0)Dislikes(0)
  10. BUCYEYENEZA Tite

    November 16, 2016 at 11:39 am

    Wow!!! Mugisha Samuel, courage uheshe u Rwanda ishema

    Likes(0)Dislikes(0)
    • JEAN

      November 16, 2016 at 11:55 am

      Good job well done

      Likes(0)Dislikes(0)
  11. Hitimanana

    November 16, 2016 at 11:58 am

    Ntababeshye, nishimiye akazi muri gukora muri Tour du Rwanda. Nubwo nsanzwe mbafana, ariko ndumva nejeje cyane n'uburyo reporting ya Tour du Rwanda iri gukorwa live. Congs kuri UMUSEKE. Iri siganwa rizarangira ntahuze kubakurikirana. Ubu Abanyarwanda bakunda Sports n'abasanzwe ntacyo ibabwiye bari inyuma y'uyu mukino. Photographer agerageze aze no kuduha kuri emotions nyinshi z'abaturage kabisa, Focus them.

    Likes(1)Dislikes(0)
  12. Niyonsenga Valens

    November 16, 2016 at 12:13 pm

    nimwe nemeye kbs updates zanyu nizo zukuri

    Likes(0)Dislikes(0)
  13. BUCYEYENEZA Tite

    November 16, 2016 at 12:21 pm

    Rwanda Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee, insinziiiiiiiiii, Karongi Rusizi. Allelua Josepf

    Likes(0)Dislikes(0)
  14. cyusa agape

    November 16, 2016 at 12:52 pm

    umuseke ndavivuye pe nari nashakishije aho nabona amakuru vuba ariko muri aba mbere pe

    Likes(1)Dislikes(0)
  15. gakire

    November 16, 2016 at 1:09 pm

    gakire amagare oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee nddabona ari sawa abanyarwanda turifuza ko aribo bazayegukana ariko bagerageze no gutsindira amaetapes

    Likes(0)Dislikes(0)
  16. KAMIKAZI

    November 16, 2016 at 1:09 pm

    mwigiriye mu magare mwibagirwa Edy

    Likes(0)Dislikes(0)
  17. hermenegilde

    November 16, 2016 at 1:29 pm

    Muri abantu b'abagabo, gusa nubwo bigoye ariko nimugerageze muduhe na some videos kuri Youtube

    Likes(0)Dislikes(0)
  18. Sombrero

    November 16, 2016 at 1:32 pm

    Ese uyu minister nta bakozi agira muri ministeri, ko ubundi aka ari akazi k'abatekinisiye ? Inshingano ya minister ni ugutekereza, no gushyiraho policies, si ukwirirwa yiruka igihugu inyuma y'amagare cg ngo arare mu bitaramo bya hip hop na karaoke !

    Likes(0)Dislikes(3)
    • Mike

      November 16, 2016 at 4:10 pm

      Ariko abantu muragoye, rimwe ngo abayobozi bahora mu biro ntibazi ibibera hanze. None usohotse ngo yakagumye mu biro. I totaly desagree with you.

      Likes(0)Dislikes(0)
    • masozera

      November 16, 2016 at 4:57 pm

      Ubwo se uvuziki? Minister ari mu kazi ntago ari kwiruka inyuma y'amagare!

      Likes(0)Dislikes(0)
  19. nshimyumuremyi

    November 16, 2016 at 2:47 pm

    u Rwanda rurakeye pe. dukomeze turengere ibidukikije. naho minister Uwacu kuba ari kumwe n'abasiganwa ntako bisa rwose. ibi biragaragaza ko akunda umurimo kandi azi ibyo akora.

    Likes(0)Dislikes(0)
  20. John

    November 16, 2016 at 3:08 pm

    Ariko wa mugani nta minister wo kwirirwa yiruka inyuma y'amagare rwose!!!
    yagombye basi gufungura aya marushanwa wenda akajya no kuyasoza.

    Likes(0)Dislikes(0)
    • masozera

      November 16, 2016 at 4:56 pm

      Ubwo se uvuziki? Minister ari mu kazi ntago ari kwiruka inyuma y'amagare!

      Likes(0)Dislikes(0)
  21. Kay

    November 16, 2016 at 6:23 pm

    Basomyi b'umuseke mureke twese dusabe ko leta yacu yakongera ibihembo byiri rishunwa ndabona ariryo risigaye ridushimisha maze n'amahanga arusheho kumenya igihugu cyacu rwose Ferwaci na Ministeri ibishinzwe bongeremo agafaranga nimubyandika muri benshi kandi bizakorwa za $60000 zimya muri cecafa duhora dutsindwa yakabaye aza muri tour du Rwanda

    Likes(0)Dislikes(0)
  22. niyonsaba

    November 16, 2016 at 8:05 pm

    Umuseke,
    Uhereye uyu munsi nemeye ubuhangange bwanyu mu gutangaza amakuru ku gihe ! Mukomereze aho Imana ikomeze ibashyigikire.

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *