Amiss Cedric aratangira imyitozo muri Rayon – UMUSEKE

Amiss Cedric aratangira imyitozo muri Rayon

Amiss Cedric ari mu Rwanda kuva mu cyumweru gishize aho yaje kureba umuryango we, ni nyuma yo kurangiza amasezerano y’imyaka ibiri yari afitanye n’ikipe ya Chibuta yo muri Mozambique akaba atarongerwa. Hagati aho amakuru agera k’Umuseke aremeza ko kuri uyu wa mbere atangira imyitozo muri Rayon Sprots.

Amiss Cedric yanyuze muri Rayon mu myaka ibiri ishize

Amiss Cedric yanyuze muri Rayon mu myaka ibiri ishize

Cedric abafana ba Rayon Sports ntibazamwibagirwa kuko yahesheje Rayon igikombe cya shampionat 2013 atsinda ibitego 14 mu mikino 13 yakinnye.

Hari amakuru yemeza ko Rayon Sports yifuza kugumana uyu mukinnyi ubu udafite ikipe, ariko ikaba ubu izitiwe n’uko abayobozi bayo bari iburayi aho bagiye mu gikorwa cyo gusabana n’abafana ba Rayon Sports baho.

Biteganyijwe ko bazagirana ibiganiro n’uyu mukinnyi nibagaruka, nubwo hari n’andi makipe amwifuza.

Amiss Cedric ni rutahizamu w’umurundi ariko ufite umugore uba Rwanda ari naho ari muri iyi minsi.

Kuri uyu wa mbere aratangira imyitozo hamwe n’abakinnyi ba Rayon Sports, ikinamo abandi barundi bagenzi be Pierrot Kwizera na Shasir Nahimana.

Muri Shampionat yo mu Rwanda amategeko yemerera ikipe gukinisha abakinnyi batatu b’abanyamahanga muri 11 babanza mu kibuga. Rayon Sports isanganye abakinnyi bane b’abanyamahanga (Mussa Camara, Shassir Nahimana, Mugheni Fabrice na Pierrot Kwizera)

UMUSEKE.RW

Likes(3)Dislikes(0)

3 Comments

  1. Coppa Barry

    November 14, 2016 at 9:27 am

    MUGHENI NAWE NAHABWE IBYANGOMBWA KUKO AFITE UMUBYEYI W'UMUNYARWANDA IKINDI YAVUKIYE NO MU RWANDA NI NAHO YABAYE UBUZIMA BWE BWOSE.SO IBYO BYANGOMBWA YARI ABIKWIRIYE NK'UKO ALLY NIYONZIMA,MUNEZERO FISTON,YANNICK MUKUNZI,NDAYISENGA FUADI,BIGIRIMANA ISSA N'ABANDI BABIBONYE.

    Likes(0)Dislikes(0)
  2. nkurikiye casimir

    November 14, 2016 at 9:42 am

    Rwose Hamisi cedric ntaducike, kugira abo bakinnyi si ikibazo kuko bazajya bakina basimburana bamwe bagakina match imwe abandi itaha, twagera mugikombe cy'Africa bose bagakina. Nibaba ngombwa Komite ya Rayon ibwire abafana bigurire cedric ariko ntibakore ikosa ryo kumurekura kuko nawe amaraso ye ni ama Rayon.

    Likes(0)Dislikes(0)
  3. Charles

    November 14, 2016 at 9:55 pm

    Cedrick turamwigurira pe

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Tsindira itike yo kureba umupira wa ARPL

tsindira-itike

Subiza ibibazo, maze utsinde….

 
 

Verification