Amavubi U20 yatumiwe muri COSAFA izabera muri South Africa – UMUSEKE

Amavubi U20 yatumiwe muri COSAFA izabera muri South Africa

Nyuma yo kubura itike ya CAN U20 kipe y’igihugu y’u Rwanda mu ngimbi yatumiwe muri COSAFA y’abatarengeje imyaka 20 izabera muri South Africa.

Amavubi U20 agiye kongera guhamagarwa

Amavubi U20 agiye kongera guhamagarwa

Hagati ya tariki 7 na 16 Ukuboza 2016 hateganyijwe irushanwa rihuza ingimbi z’amakipe y’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo. COSAFA Under-20 Championship izabera kuri Moruleng Stadium yo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Afurika y’epfo.

Kubera ibibazo by’amikoro no kutagira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 ikomeye, Madagascar yatangaje ko itazaboneka muri iri rushanwa.

Byatumye impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru yo muri Afurika y’amajyepfo COSAFA itumira u Rwanda muri iri rushanwa.

FERWAFA ibinyujije ku rubuga rwayo yatangaje ko Jimmy Mulisa ariwe wahawe inshingano zo kuzategura akanatoza ikipe yo kwitegura iri rushanwa rya COSAFA.

Uyu mutoza yabwiye Umuseke ko yatangiye gushaka abakinnyi azakoresha.

Harabura hafi amezi abiri, amahirwe mfite ni uko shampiyona ikomeje. Ngiye gufata umwanya wo gukurikirana abakinnyi batarengeje imyaka 20.

Ntitwashoboye kubona itike y’igikombe cya Afurika twari tugiye kumara igihe tudakina mu ngimbi, ni byiza cyane kuba COSAFA yadutumiye. Kandi tugiye kwitegura” – Jimmy Mulisa

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 20 ntiyashoboye kubona itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Mozambique, muri Mutarama 2017. U Rwanda rwasezerewe na Misiri mu mikino yo gushaka itike, muri Kamena uyu mwaka.

Kuri uyu wa gatatu tariki 26 Ukwakira 2016 nibwo hateganyijwe tombola ya COSAFA, u Rwanda ruzahuriramo n’ibindi bihugu 13; South Africa, Angola, Zimbabwe, Mozambique, Namibia, Lesotho, Comoros, Botswana, Zambia, Malawi, Swaziland, Mauritius na Seychelles.

Jimmy Mulisa niwe uzatoza aya mavubi mato

Jimmy Mulisa niwe uzatoza aya mavubi mato

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

Likes(0)Dislikes(0)

1 Comment

  1. dora

    October 26, 2016 at 1:45 pm

    Arikose mubyukuri iyo bayiha abari bayijyanye Kayiranga namugenzi we Jimmy Molisa akaguma munkuru ntibyafasha stability mu kipe zibihugu? nibyo nibaza ariko wenda ababishinzwe bafite impamvu
    amahirwe masa kurabo bana bacu

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *