Amajyepfo: Uturere twanyuma mu mirire mu bana twanenzwe – UMUSEKE

Amajyepfo: Uturere twanyuma mu mirire mu bana twanenzwe

Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’umuryango SFH Rwanda ku bufatanye na Ministeri y’ubuzima ku kibazo cy’imirire mibi mu Rwanda, Akarere ka Nyamagabe kari ku mwanya wa nyuma ku rwego rw’Intara y’amajyepfo mu kugira abana bafite imirire mibi ku gipimo cya 51,6 %.

Imirire mibi mu bana ngo si ikibazo cy'ubukene ahubwo ni ubujiji bw'ababyeyi mu gutegura ibyo bafite

Imirire mibi mu bana ngo si ikibazo cy’ubukene ahubwo ni ubujiji bw’ababyeyi mu gutegura ibyo bafite

Mu bukangurambaga bugamije kwimakaza isuku no kurwanya imirire mibi kuri uyu wa kabiri, Goverineri w’Intara y’amajyepfo avuga ko iki kibazo bagiye kugihagurukira bafatanije n’inzego z’ibanze.

Nyanza abana bafite ikibazo cy’imirire bari kuri 33,3% igakurikirwa na Kamonyi kuri 36,6% ku bipimo by’abana bakigwingira, utu turere nitwo nibura dufite ibipimo biri hasi ugereranyije n’utundi nka Huye iri kuri 42,6% ibanziriza Nyamagabe ya nyuma.

Abayobozi b’uturere turi inyuma banenzwe umuhate mucye kuri iki kibazo, maze biyemeza ko bagiye gufata ingamba nshya mu kurwanya imirire mibi mu bana.

Philbert Mugisha uyobora Akarere ka Nyamagabe yavuze ko bagiye gushaka uko bafasha abatishoboye kurushaho ariko cyane cyane bakigisha ababyeyi gutegura amafunguro bafite kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Gihana Wandera Manasse umuyobozi wa SFH Rwanda avuga ko imirire mibi mu bana ari kimwe mu bibazo byugarije igihugu agasaba ubuyobozi kugihagurukira no kugikoraho ubugenzuzi buhagije hagamijwe kugikemura.

Ati “Kuki hari abayobozi badakurikirana ngo barebe uko abantu bategura amafunguro banakore ubukangurambaga mu mirire? Twese duhagurukiye iki kibazo cyarangira.”

Marie Rose Mureshyankwano Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo yasabye inzego z’ibanze guhagurukira iki kibazo kuko ngo atari ikibazo cy’ubukene ahubwo ari ubujiji mu gutegura amafunguro ahari.

Guverineri w'Amagepfo avuga ko ikibazo cy'imirire mibi bagiye kugihagurukira

Guverineri w’Amagepfo avuga ko ikibazo cy’imirire mibi bagiye kugihagurukira

Abayobozi mu magepfo barimo ba meya b'uturere baragaragarizwa uko bitwara mu mirire y'aho bayobora

Abayobozi mu magepfo barimo ba meya b’uturere baragaragarizwa uko bitwara mu mirire y’aho bayobora

Habitegeko Francois uyobora akarere ka Nyaruguru aratanga igitekerezo cy'uko ikibazo cy'imirire mibi cyarandurwa

Habitegeko Francois uyobora akarere ka Nyaruguru aratanga igitekerezo cy’uko ikibazo cy’imirire mibi cyarandurwa

Uko uturere dukurikirana mu mirire

Uko uturere dukurikirana mu mirire

Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW/Amajyepfo

Likes(0)Dislikes(0)

1 Comment

  1. susu

    October 27, 2016 at 8:20 am

    moyar wa Nyaruguru nawe yigize imbonere igihe wahereye ucinya inkoro twarakurambiwe reba imirire mibi iri mukarere kawe uyobora abobose urabarusha ibitekerezo?

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *