Amafoto: Ku munsi wo gutaha inyubako M.Peace Plaza, Makuza Bertin ataritaba Imana – UMUSEKE

Amafoto: Ku munsi wo gutaha inyubako M.Peace Plaza, Makuza Bertin ataritaba Imana

Amakuru y’urupfu rwa Makuza Bertin, umwe mu baherwe u Rwanda rwari rufite, yamenyekanye mu gicuku cyo ku wa gatatu tariki 2 Ugushyingo 2016, ubwo ngo yari mu modoka ajya ku kazi agatangira kumererwa nabi, akajyanwa kwa muganga mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ari naho yaguye, bivugwa ko yazize indwara ya ‘stroke’ ibafa ubwonko.

Makuza Bertin ubwo yagezaga ijambo kuri Perezida Paul Kagame n'abandi bayobozi batashye inzu Peace Plaza

Makuza Bertin ubwo yagezaga ijambo kuri Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi batashye inzu Peace Plaza

Makuza Belletin ni umwe mu Banyarwanda batangiye ubucuruzi mu bihe byo ha mbere, akaba ari we nyiri uruganda rukora matelas rwa Rwanda Foam. Yubatse inyubako yamwitiriwe, Makuza Peace Plaza iri mu mujyi rwa gati, imutwaye miliyoni 40 $, nyuma y’uko yari amaze kwegurira Leta inyubako nini, ikigo RDB gikoreramo.

Umuseke wahisemo kubaha inkuru mu mafoto y’uko ku wa mbere tariki 10 Kanama 2015, byari byifashe Perezida Paul Kagame ataha inyubako M.Peace Plaza.

Ku mugaragaro Perezida Paul Kagame n'umunyemari Makuza bafunguye inyubako Peace Plaza

Ku mugaragaro Perezida Paul Kagame n’umunyemari Makuza bafunguye inyubako Peace Plaza

Perezida Paul Kagame n'abayobozi bakuru, na Makuza Bertin n'Umugore we bari biteguye gufungura inyubako Peace Plaza

Perezida Paul Kagame n’abayobozi bakuru, na Makuza Bertin n’Umugore we bari biteguye gufungura inyubako Peace Plaza

Bazamutse mu nyubako hejuru bareba

Bazamutse mu nyubako hejuru bareba

Perezida Kagame Paul n'abandi bayobozi kuri tapis roulant bamanuka

Perezida Kagame Paul n’abandi bayobozi kuri tapis roulant bamanuka

Byari ibyishimo Perezida Kagame yishimiye uko iyo nzu yubatswe

Byari ibyishimo Perezida Kagame yishimiye uko iyo nzu yubatswe

Inyubako yafunguwe tariki 10 Kanama 2015

Inyubako yafunguwe tariki 10 Kanama 2015

Perezida Paul Kagame na Makuza Bertin n'Umuryango we mu ifoto y'urwibutso

Perezida Paul Kagame na Makuza Bertin n’Umuryango we mu ifoto y’urwibutso

Makuza ubanza iburyo araganira na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Francis Kaboneka na Gatare Francis uyobora RDB

Makuza ubanza iburyo araganira na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka na Gatare Francis uyobora RDB

Makuza Bertin hagati ya Minisitiri w'Inganda, Ubucuruzi n'Umuryango wa Africa y'Iburasirazuba, Francois Kanimba na Gasamagera Benjamin umuyobozi wa PSF

Makuza Bertin hagati ya Minisitiri w’Inganda, Ubucuruzi n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Francois Kanimba na Gasamagera Benjamin umuyobozi wa PSF

Makuza Bertin bigaragara ko yari agikomeye yemeye gufotorwa n'Umuseke ari kumwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Francis Kaboneka

Makuza Bertin bigaragara ko yari agikomeye yemeye gufotorwa n’Umuseke ari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka

Mu cyumba cy'inama cya Kigali Hall aho Umujyi wa Kigali n'Akarere ka Nyarugenge bikorera, Makuza yagezaga ijambo ku batashye inzu ye

Mu cyumba cy’inama cya Kigali Hall aho Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Nyarugenge bikorera, Makuza yagezaga ijambo ku batashye inzu ye

Inyubako M Peace Plaza yatumye Umujyi wa Kigali ugira isura nziza y'umujyi ukomeye

Inyubako M Peace Plaza yatumye Umujyi wa Kigali ugira isura nziza y’umujyi ukomeye

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Amafoto @HATANGIMANA/UMUSEKE

UMUSEKE.RW

Likes(3)Dislikes(1)

31 Comments

  1. Karame Mwimanyi

    November 3, 2016 at 10:04 am

    Yeee, uwo niwe utayeho. Who is next?

    Likes(12)Dislikes(2)
    • coco

      November 3, 2016 at 10:13 am

      the next may be YOU

      Likes(8)Dislikes(2)
  2. manguruve

    November 3, 2016 at 10:09 am

    May his Soul Rest in Peace

    Likes(1)Dislikes(1)
  3. kalinda

    November 3, 2016 at 10:12 am

    RIP

    Likes(0)Dislikes(0)
  4. FDLR

    November 3, 2016 at 10:35 am

    nyuma ya ASSINAPOL,na MUCYO,hakurikiyeho uyu mugabo wa RWANDA FOAM? ariko kuki mu RWANDA urupfu rwibasiye bene aba bantu ra? NINDE EJO UZAKURIKIRAHO? reka nsubire mu ishyamba.

    Likes(10)Dislikes(6)
    • belina uwamwezi

      November 3, 2016 at 11:29 am

      Ko wibagiwe KIGELI V NDAHINDURWA??

      Likes(6)Dislikes(2)
    • kanuma

      November 3, 2016 at 11:32 am

      hazakurkiraho wowe, kutazabaho nk'umusozi se!! @fdlr mumashamba ya congo internet yagezeyo?

      Likes(3)Dislikes(3)
      • @ Kanuma

        November 3, 2016 at 12:18 pm

        No mu rugano ubu irahari nkanswe i Goma.

        Likes(1)Dislikes(0)
      • Keza

        November 4, 2016 at 12:57 am

        Usubuje neza rwose!!! Igisubizo kiza cyane. Abantu ba basazi gusa!!!

        Likes(0)Dislikes(0)
      • Keza

        November 4, 2016 at 12:59 am

        Usubije neza cyane!!! Igisubizo c'ubwenge

        Likes(0)Dislikes(0)
    • FOFO

      November 3, 2016 at 11:46 am

      uyu se nawe yishwe n'ubutegetsi?

      Likes(0)Dislikes(0)
    • manguruve

      November 3, 2016 at 2:30 pm

      N'abandi barapfa ariko abakomeye nibo bamenyekana! hariumunsi se abantu badapfa? jya CHUK urebe ko buri saha hadapfa umuntu! so ntagitangaza kirimo, gupfa ni ibisanzwe

      Likes(5)Dislikes(2)
  5. Gakwaya

    November 3, 2016 at 10:42 am

    Ngo Belle what? Belletin? Kosora mzee ni Bertin

    Likes(6)Dislikes(2)
  6. uwituze

    November 3, 2016 at 10:58 am

    KO WIBAGIWE UMUCURUZI W'I RWAMAGANA UHERUTSE KWIRASA!

    Likes(3)Dislikes(4)
  7. Ngwije

    November 3, 2016 at 11:02 am

    Jye ndabona ari genocide y' abacikacumu. Mana ubatabare nk' uko n' abo bari basigaye wari wabarinze.

    Likes(7)Dislikes(5)
    • Zanob

      November 3, 2016 at 1:41 pm

      Buriya ni interahamwe ziri inyuma yabyo tuu ! Nta wundi nta wundi, nizo zo kabura ibiheko !

      Bose ni amarabira: Padiri Karekezi i Kibungo ngo basanze yaviriye mu cyumba cye, wa musore wakoraga muri bank ngo yimanitse, Rwigara ngo uwamugonze n'ubu ntarashira impumu, umwe wo muri FARG ngo yapfuye amarabira, undi ngo yaguye muri douche, Mucyo ngo yaguye muri escaliers, umwe w'i Rwamagana ngo yirashe, Ndahindurwa ngo ni za bukuru, uyu Bertin nawe ngo udutsi twaturitse...ni Agatha Christie ndagaswi !

      Likes(8)Dislikes(6)
      • MUSERUKA JEAN BAPTISTE

        November 3, 2016 at 3:20 pm

        Gupha ni ibisanzwe ntagitangaza kirimo. kuko uwaremwe wese azapha. abatamenyekana nibo benshi kuberako ari abakene. ahubwo ibi bikwiye kubera isomo buri wese akamenya ko umunsi ari umwe maze abantu twese tukiga guca bugufi tukazirikana ko tuzapha. ububihakana urugero rwizani abamaze gupfa batangajwe mubinyamakuru n'abataratangajwe.Gusa Imana iduhe kuyubaha kugirango tutazapfa kabili

        Likes(1)Dislikes(0)
      • karangwa

        November 3, 2016 at 6:11 pm

        Ariko iyi coment ndabona isa nkaho ishaka kwerekanako abakomeye nabayobozi bapfa baticwa nurupfu!!!1
        Ariko nkubukoko abanyarwanda twabaye dute?? Imyaka irahita, ind'igataha, abanyarwanda bakiga bakaminuza bagahunga bakeza bakajya munsengero na handi gusenga ariko ukabona dugifite ikibazo cyimyumvire peeee.
        Jye iyo mbonye coments nkizi nibaza niba abanyarwanda tudafite umuzimu utubamo. wokunenga, Woguhimba, kudakunda ibyiza, kutanyurwa, kutakira ibyabaye ariko mwizina rya YESU CHRISTO Winazareti ndirukana ababazimu bose.

        Likes(0)Dislikes(3)
        • Uwamaliya

          November 3, 2016 at 6:52 pm

          Ngo n'umukobwa wa Rwigara yabibonaga nkawe agatuka ababivuze kugeza abonye se bamupfunyika mu bikapu by'abapfu akiri muzima. Uzabyemera bikugiriweho humura isi ntisakaye

          Likes(5)Dislikes(0)
  8. ukuri

    November 3, 2016 at 11:21 am

    Ahandi comments ni ntamakemwa izaha nagahomamunwa! Mbega abantu! Njye uretse kumva izina sinakumenye igendere utabarutse uri muri bake benshi bahamya ubugabo n'ubugwaneza. RIP

    Likes(1)Dislikes(4)
  9. Maisha

    November 3, 2016 at 1:10 pm

    Cyakora uyu mwaka nawo uzasiga amateka mu Rwanda kuko wibasiye abakomeye kweli.twese niyo nzira duhore twiteguye nshuti.

    Likes(1)Dislikes(0)
  10. janaby

    November 3, 2016 at 1:14 pm

    RIP Mzee Imana Ikwakire, nkuko kw isi naho itagutereranye...iguha gutunga no gutunganirwa

    Likes(0)Dislikes(0)
  11. umutwa

    November 3, 2016 at 1:21 pm

    baca umugani mu kinyarwanda ngo RUJUGIRO ATI NZAGWE AHANDI .................

    Likes(7)Dislikes(0)
  12. Nkunzurwanda

    November 3, 2016 at 1:22 pm

    Ngo yari asanzwe afite indwara y'umwijima ,ngo mugitondo udutsi tujyana amaraso mu mutwe turacika ??,ubwo ni AVC accident cérébral-vasculaire?!! Ariko ibi n'ibiki ?????

    Likes(2)Dislikes(1)
    • Ni kuki

      November 3, 2016 at 1:50 pm

      Ngo udutsi??? ayinyaaaa!!!!!

      Likes(3)Dislikes(0)
  13. kaka

    November 3, 2016 at 2:13 pm

    RUSORORO ITUWE NABIFITE KBSA uyu mwaka amarira abakire bahaririye ngaho RWIGARA ,MUCYO ,NYANDWI,WA MUKIRE W'IRWAMAGANA BAMWITAGA NDE WANA ? NA MAKUZA NDABONA AZA UBUNDI IRIYA NIYO NYARUTARAMA NSHYA ,NAHO ZA KAGUGU ,KIYOVU ,NIZINDI QUARITIEN ZIRI V.I.P IRIYA YO NI IKOSORA NJYE NZAGWA IBYAPA DORE NA CAGUWA BARANDANGIJE .

    Likes(3)Dislikes(2)
  14. Muhindiro

    November 3, 2016 at 2:41 pm

    Nagende, n'Umwami yaratanze nkanstwe Makuza. Ubwo igihe cye cyari kigeze nyine. Baca umugani ngo imfura ipfa nk'intama kandi ngo uwiyishe ntaririrwa. Abumva bumvise.

    Likes(0)Dislikes(3)
  15. kaka

    November 3, 2016 at 2:47 pm

    12. Depite NYANDWI Désiré
    Umunyemari Vénuste Rwabukamba
    Depite NYANDWI Désiré
    Senateri Mucyo Jean De Dieu
    Gasasira Gaspard
    Umunyemari Makuza Bertin

    Likes(1)Dislikes(1)
    • Bella

      November 4, 2016 at 12:57 am

      @ Kaka ko utongeyeho ko bose baphuye iphu zitunguranye. Ngabandora numwna wumunyarwanda, 2017 izagya kugera abantu bashize pe.

      Likes(2)Dislikes(0)
  16. bizuru

    November 3, 2016 at 7:28 pm

    rahira ko impyisi itatumara kandi tuyiheka

    Likes(2)Dislikes(0)
  17. janvier

    November 3, 2016 at 9:09 pm

    ABANYAMATIKU NTAGO BAZASHIRA KU ISI.....!!MWAKWIHANNYE KOKO....MUZIKO TURI MUBIHE BYANYUMA???!MWIHANGANISHE ABAGIZE IBYAGO IBINDI MUBIREKE.....!!MWIZINARYA YESU NAMAGANYE ABANDIKA COMMENTAIRES ZISEBANYA.

    Likes(0)Dislikes(1)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *