Akazi ko kwegera abaturage Guverineri w’Amajyaruguru yagatangiriye i Byumba – UMUSEKE

Akazi ko kwegera abaturage Guverineri w’Amajyaruguru yagatangiriye i Byumba

Kwita ku burere bw’abana, kugira isuku no gukorana n’inzego z’umutekano ni bimwe mubyo Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru yabwiye abaturage b’Umurenge wa Byumba ubwo yabasuraga kuri uyu wa gatatu. Ni mu ruzinduko rwa mbere rw’akazi no kwegera abaturage yari akoze nyuma yo guhererekanya ububasha n’uwo yasimbuye kuwa kabiri.

Guverineri Musabyimana aganira n'abaturage kuri stade ya Gicumbi

Guverineri Musabyimana aganira n’abaturage kuri stade ya Gicumbi

Guverineri Jean Claude Musabyimana wari umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yashimiye abaturage ba Gicumbi uruhare bagize mu kwesa imihigo ishize aho kafashe umwanya wa kabiri. Akarere ka Musanze yayoboraga ariko kabaye aka 30 mu mihigo.

Guverineri Musabyimana yasabye aba baturage gufata neza ibikorwa remezo bagezwaho, bakabigirira isuku kandi nabo ubwabo bakigirira isuku.

Ati “Mwite cyane ku burere bw’abana bajye mu mashuri, mukurikirane imibereho yabo mumenye uko baraye. Ni gute inkoko ibura umudugudu wose ukabimenya ariko umwana yabura ntahite akurikiranwa?

Abaturage mu murenge wa Byumba baganiriye nawe bamugejejeho bimwe mu bibazo bagifite birimo iby’imanza zarangijwe abatsinze ntibishyurwe nk’uwitwa Florida Nyirarunonko w’imyaka 45 wamubwiye ko yatsinze urubanza ariko ntahabwe ibyo yaburanaga ubu akaba atabasha kurera abana  be uko bikwiye kuko adahabwa ibyo yatsindiye.

Uyu muyobozi yizeje abaturage ko azajya abagenera umwanya munini mu kazi ke kuko ngo gufatanya nabo ari byo bizabafasha bose kwesa imihigo y’iterambere.

Kuri iki kibazo umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Juvenal Mudaheranwa yavuze ko abatubahiriza imyanzuro y’inkiko bagiye kubashyikiriza Police ikabakurikirana.

Abaturage bari baje kwakira Guverineri mushya ubasuye mu ruzinduko rwa mbere rwo kwegera abaturage

Abaturage bari baje kwakira Guverineri mushya ubasuye mu ruzinduko rwa mbere rwo kwegera abaturage

Bamugejejeho ibibazo binyuranye bifuza ko abakemurira

Bamugejejeho ibibazo binyuranye bifuza ko abakemurira

Nubwo imvura yabasanze muri iki gikorwa ari nyinshi ntibyababujije gukomeza kuganira, Guverineri abizeza ko azakomeza kubaba hafi no kubegera mu kazi ke

Nubwo imvura yabasanze muri iki gikorwa ari nyinshi ntibyababujije gukomeza kuganira, Guverineri abizeza ko azakomeza kubaba hafi no kubegera mu kazi ke

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/Gicumbi

Likes(0)Dislikes(0)

2 Comments

  1. dushime john

    October 27, 2016 at 11:28 am

    Governor courage!!!

    Likes(0)Dislikes(0)
  2. Simba Jean

    October 28, 2016 at 6:42 am

    Nzabandora numwana wumunyarwanda.

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *