Airbus nshya nini kurusha zose za Rwandair yaje….AMAFOTO – UMUSEKE

Airbus nshya nini kurusha zose za Rwandair yaje….AMAFOTO

Indege yo mu bwoko bwa Airbus 330-300 yabatijwe Umurage imaze kugera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe. Ni indege ya gatatu iguzwe na Rwandair mu rwego rwo kwagura ingendo n’ubucuruzi byayo iturutse i Toulouse mu Bufaransa aho yateranyirizwaga.

Iyi ndege ubwo yariho Imanuka ngo igere bwa mbere ku butaka bw'u Rwanda

Iyi ndege ubwo yariho Imanuka ngo igere bwa mbere ku butaka bw’u Rwanda ivuye i Toulouse aho yateranyirijwe

Ni indege ya gatatu ya Rwandair iguze mu gihe cy’amezi abiri, ikurikiye Boeing 737-800 Next Generation bise Kalisimbi yaje mu kwezi kwa cyenda, Airbus 330-200 babatije Ubumwe. Iyi yaje yiswe ‘Umurage’ niyo nini kurusha izi zaje mu minsi ishize, yo ifite imyanya 274 yo kwicaramo.

Indege nk’iyi niyo ya mbere itunzwe na kompanyi y’indege muri East Africa. Ubuyobozi bwa Rwandair buvuga ko bwaguze izi ndege mu rwego rwo kwagura ubucuruzi bw’ingendo zo mu kirere. Ubu Rwandair iyi ni indege ya 12 ifite.

Iyi ndege ifite ubushobozi bwo gukora ibirometeri 11 000 idahagaze. Ifite moteri z’uruganda rwa Rolls Royce kimwe, kugeza ubu ni indege ikunzwe cyane na kompanyi zitwara abantu mu ndege zirenga 100.

Muri yo harimo ‘comfort’, intebe zagutseho (45cm z’ubugari) mu myanya ya Economy, Internet no gukoresha telephone hifashishijwe satellite.

Rwandair kugeza ubu igera mu byerekezo 19 ikaba iteganya gufungura icyerekezo gishya kigana i Harare muri Zimbabwe na Mumbai mu Buhinde.

Mu myaka itanu iri imbere, Rwandair iteganya kujya igira abagenzi nibura miliyoni eshatu ku mwaka.

Iyi ndege iri kumanuka, aha irasa n'inyura ku yindi iparitse nayo ya Rwandair

Iyi ndege iri kumanuka, aha irasa n’inyura ku yindi iparitse nayo ya Rwandair

Ni indege nini kurusha izindi zose zaje mbere yayo za Rwandair

Ni indege nini kurusha izindi zose zaje mbere yayo za Rwandair

Buri wese yashakaga gufata iyi foto iyi ndege ikaruruka

Buri wese yashakaga gufata iyi foto iyi ndege ikaruruka

Yabanje irongera ifata ikirere igana nka za Remera mu rwego rwo kwiyerekana irongera irahinduura iragaruka

Yabanje irongera ifata ikirere igana nka za Remera mu rwego rwo kwiyerekana irongera irahinduura iragaruka

Abantu bari aha bose babaga bafata udufoto twayo

Abantu bari aha bose babaga bafata udufoto twayo

Ihinduuye nanone buri wese yafotoraga

Ihinduuye nanone buri wese yafotoraga

Itorero naryo ryari ritaramye riyiha ikaze banyina bati "Indege irahinda"

Itorero naryo ryari ritaramye riyiha ikaze banyina bati “Indege irahinda”

Minisitiri James Musoni w'ibikorwa remezo yari mu bashyitsi baje kwakira iyi ndege

Minisitiri James Musoni w’ibikorwa remezo yari mu bashyitsi baje kwakira iyi ndege

Imaze kugera hasi iri kwigira imbere ngo bayimeneho amazi

Imaze kugera hasi iri kwigira imbere ngo bayimeneho amazi

Barayimenaho amazi ku kibuga cy'indege iwayo igezeho bwa mbere

Barayimenaho amazi ku kibuga cy’indege iwayo igezeho bwa mbere

Abayizanye bayigizaimbere ngo bayimurikire abashyitsi

Abayizanye bayigizaimbere ngo bayimurikire abashyitsi

Izina ryayo ryanditse ku kizuru cyayo

Izina ryayo ryanditse ku kizuru cyayo

Ni indege nini yo mu bwoko bugezweho bwa Airbus

Ni indege nini yo mu bwoko bugezweho bwa Airbus

Ni indege kandi igaragara neza cyane

Ni indege kandi igaragara neza cyane

Ntabwo warambirwa kuyitegereza

Ntabwo warambirwa kuyitegereza

Bamanuye ingazi izamuka mu ndege ngo abashyitsi binjire

Bamanuye ingazi izamuka mu ndege ngo abashyitsi binjire

Karibu muri Airbus nini mu karere

Karibu muri Airbus nini mu karere

Minisitiri James Musoni na Jean Paul Nyirubutama umuyobozi mukuru wungirije wa Rwandair binjira muri iyi ndege

Minisitiri James Musoni na Jean Paul Nyirubutama umuyobozi mukuru wungirije wa Rwandair binjira muri iyi ndege

Imbere muri iyi ndege

Imbere muri iyi ndege

Imbere cyane kwa ba 'Payiloti' bayizanye

Imbere cyane kwa ba ‘Payiloti’ bayizanye

Mu myanya ya Economy intebe zaho zifite 'comfort' igaragara ku jisho kandi ziragutse

Ijyamo abantu 274 bicaye neza

Ijyamo abantu 274 bicaye neza

"Asset-management & marketing director" muri Airbus Marino Modena yavuze ko iyi ndege u Rwanda ruguze ari indege nziza kandi igezweho muri business y'iby'indege

Ushinzwe ubucuruzi muri Africa muri Airbus Marino Modena yavuze ko iyi ndege u Rwanda ruguze ari indege nziza kandi igezweho muri business y’iby’indege

Umuyobozi mukuru wa Rwandair John Mirenge avuga ko iyi ari indi ntambwe mu kwagura ubucuruzi kandi umusaruro wabyo ku gihugu utazatinda kuboneka

Umuyobozi mukuru wa Rwandair John Mirenge avuga ko iyi ari indi ntambwe mu kwagura ubucuruzi kandi umusaruro wabyo ku gihugu utazatinda kuboneka

Photo © E.Mugunga/UMUSEKE

Evode MUGUNGA
UMUSEKE.RW

Likes(2)Dislikes(0)

17 Comments

  1. bvbvnbn

    December 1, 2016 at 5:06 pm

    Komeza utere imbere Rwanda. ni byiza cyane. Imana ikomeze iduhe umutekano, iterambere rirambe.

    Likes(2)Dislikes(1)
    • Coucou

      December 2, 2016 at 9:17 am

      siniyumvisha ubujiji bungana kuriya vraiment kujya kubyinira indege hahaaahaaa nzaba mbarirwa

      Likes(0)Dislikes(4)
      • Indegirahinda

        December 2, 2016 at 10:04 am

        Oya Coucou. Wikabya nawe. Ni byiza rwose kutwereka indege.

        Likes(0)Dislikes(0)
      • karangwa

        December 2, 2016 at 12:11 pm

        @Coucou nshuti yange, Ubukoko ibyanditswe bizagusohorereho?
        Ijambo ry'Imana riravugango, nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byomugihugu, ariko nimwanga mukagoma inkota y'Uwiteka izabarya.
        Ndagirango mbonereho kubwira abanyarwandako, Iyi Leta nubuyobozi bwayo byashyizweho n'Imana. Kandi ibyo bakarera ikigihugu nibyiza, birashimishije. Kuko abandi bategetsi bomubindi bihugu bo ubu barimo kugura amazu ahenze hano za burayi, US na Canada. Basesagura amafranga yigihugu bigurira indegezabo bwite, zitwara abayobozi nimiryango yabo. None twebwe abacu barashora amafranga yigihugu mumishinga ibyara inyungu tukabavaba?
        Ntibikwiriyeko twahangara kuvuganabi abantu bubaka igihugu.
        Nyamara kwaba arugukunda sekibi, kugaya abakoraneza, nyamara tugashyigikira abafashe inguzanyo zokugura imihoro yogutema abenegihugu!
        Mbese ye koko byaribikwiyeko ubabazwanuko igihugu cyawe cyateye imbere?
        Ngo ntiwiyumvisha ubujiji bwokwishimira intabwe Urwagasabo ruteye?
        Nonese ko hari ababyinira inzoga?
        ko hari ababyinira abadayimoni?
        Kohari ababyinira urwagwa?
        Ko harababyinira ubusa?
        Mana ndasabira uyumuvandimwe dukunda, kugirango umuhumure amaso areba ibyiza byigihugu cye.
        Umuhe umutima mushya w'Urukundo ntagahore ababazwa nabishimira aho igihugu cyigeze.
        Umukureho umuvumo w'agahinda.
        AMEN, AMEN, AMEN, AMEN, AMEN, AMEN, AMEN.

        Likes(2)Dislikes(0)
  2. Banda

    December 1, 2016 at 8:22 pm

    Wow, this is so much beautiful, keep moving up Rwanda

    Likes(1)Dislikes(0)
  3. ggggGG

    December 1, 2016 at 8:43 pm

    Abahekenya amenyo bayamarire munda.

    Likes(0)Dislikes(6)
  4. Mugara

    December 1, 2016 at 9:25 pm

    Mwabibonye mwese..Ushinzwe ubucuruzi muri Airbus Africa. Muri make bazidukopye.Birabe ibyuya.

    Likes(3)Dislikes(4)
    • Nyirankunzurwanda

      December 2, 2016 at 8:22 am

      @Mugara, oya se kandi, doomsayers nta burenganzira mufite bwo kwanduza abandi iyo virus yanyu, niba banayidukopye izishyurwa, ngaho se erekana imposibility yo kwishyura uko ingana, abahezanguni-Type I, kwanza ntimukajye mukoresha -TWE, mujye mukoresha -NJYE.

      Ni kimwe n'uyu wanditse hejuru aha @gggGG, niko saha ninde wakubwiye ko igihugu kimeze nk'iwanyu aho mwahoraga muhanganye n'abaturanyi banyu mubahekenyera amenyo ngo ni uko bakaranze ubuto kuri noheli kandi mwebwe mwabuze n'amavuta y'amamesa ?! Reka, ntawe uhekenyera amenyo u Rwanda nk'igihugu kuko ngo rwaguze indege ya Airbus 330, ni ibintu biba mu mitwe y'abahezanguni-Type II gusa.

      Likes(0)Dislikes(1)
      • ggggGG

        December 2, 2016 at 10:05 am

        Nyirankunzurwa, wowe ntabyo uzi, n'agatoki baragakubita ku kandi nankaswe guhekenya amenyo. Ariko bareke tuzabatsinda. Kandi twaranabatsinze. Usome comment zabanje, ziri kunkuru y'indenge za mbere RWANDAIR yagiye igura. Ntabwo u Rwanda rugira abakunzi gusa, n'ubwo aribo benshi. Abatarukunda rero babigaragaza mu nzira zinyuranye harimo n'ibyo bandika mu binyamakuru cyane kuri internet. Nawe uravuga. Cyereka niba ari iyi nkuru yonyine wasomye. UBUNDI RERO IYO URI UMUNTU MUZIMA, NIYO UMUTURANYI WAWE ATEYE IMBERE, URISHIMA NANKANSWE ARI NI IGIHUGU CYAWE. ARI KO UBWO UZI KUGENDA MU NDEGE Y'IGUHU CYAWE. IBAZE NAWE. ARIKO UBWO MUZI UKUNTU ABAZUNGU BASUZUGURA ABIRABURA. GIRA IBYAGO MWICARANE KUVA BRUXELLES KUGERA NEW YORK KUNTEBE IMWE. AKAGA. ARIKO NIBURA TWICARANYE NDI MURI RWANDAIR YACU , byaba ari ishema ryange, n'ubwo yansunzugura nabyakira neza kuko aba yinjije cash mu ndege yacu. KOMEZA IMIHIGO RWANDA.

        Likes(2)Dislikes(0)
    • Gasore

      December 2, 2016 at 8:29 am

      Aliko dufite abarwayi benshi koko,
      Kuba ushinzwe ubucuruzi yaje ayiherekeje se bivuze ko ari ideni? Mbuze uko nkwita kabisa, kuko nkuvuze uko Uri naba nkurushije ubuswa.
      Aho kwishimira ibyo igihugu kiri kugeraho ahubwo uravuga ibitajyanye! Aliko muzemera ryari? Uri nka wawundi wabuze icyo atuka inka ati dore ibyo bicebe.
      Ikindi kandi iyi ndege ifite agaciro ka $244M, uragirango uwafata ideni nk'iri ntiyaba ari umugabo?
      Essaie d'etre positief mon ami(e)!

      Likes(2)Dislikes(0)
  5. Jules

    December 2, 2016 at 8:53 am

    Mukomere Bavandimwe, niba ari n'ideni, ntacyo ahubwo baduhe n' izindi zikomeye kurushaho. Abanyarwanda dutanga imisoro tuzabyirengera.

    Likes(3)Dislikes(0)
  6. Jeanne

    December 2, 2016 at 9:05 am

    So nice! !!I like this! !HE ndagukunda keep it up

    Likes(0)Dislikes(0)
  7. citoyen

    December 2, 2016 at 9:09 am

    Umuntu wabateyemo virusi yo kwanga abo muvukana n'aho mukomoka yarabishe neza neza. Uzi kuvubura ubuvunderi bw'inzangano n'amacakubiri ku kintu cyiza cyose igihugu cyakubyaye gikoze? Ni uburwayi bukomeye cyane.

    Likes(1)Dislikes(0)
  8. hillary.sengabo

    December 2, 2016 at 9:35 am

    wao twishimiye airbus nshya Rwanda songa mbere

    Likes(1)Dislikes(0)
  9. muti

    December 2, 2016 at 9:44 am

    burya maze kwemera ko byose bishoboka kabisa.iyo ntekereje mumyaka mike ishize tutagira ninzara zo kwishima none turagura airbus???nsigaye nibaza ko na bamwe bahora muri negativism quand meme bamaze kwemera ko paul ari umugabo wigihangange.utabyemera azambwire ufite ibigwi nkibye nzaba ntsinzwe.reka ejobundi tumuhundagazeho 100% maze urebe mumyaka 8 aho tuzaba tugeze!!!!!!!!!!!!!!

    Likes(0)Dislikes(0)
  10. muti

    December 2, 2016 at 9:57 am

    ndasaba bariya birirwa bavuga ngo bararwanya leta yurwanda ko aho kumarira ingufu mukuvuga ahubwo bareba uko baza tugafatanya tukubaka kino gihugu kuko buriya ziriya ni ingufu zirirwa zitakara abazungu bababeshya ngo barabakunda.

    Uwo mwumvise bakunze muri Africa ninde? erega iyo abantu bashyize hamwe ntacyo batageraho!! niba hari nibitagenda neza muri democratie, byazarebwaho ariko abantu bafite uko bari buramuke.none se ari democratie birirwa batubeshya ari nimibereho myiza wabanza iki?China ni murebe eho igeze!! yatangiye ari communism none yabaye capitalism, ejo na systeme ya democratie yabo nibashaka bazayihindura ariko nibura bafite uko bahagaze ibyo bubatse ntawapfa kubisenya.

    Ese ko numva abazungu batubwira ko democratie ari ukwigaragambya, ubikoze uhaze sibwo byaba byiza kuruta bamwe birirwa mumihanda umwuka wenda kubashiramo kubera inzara?

    Likes(1)Dislikes(0)
  11. Kagabo

    December 2, 2016 at 12:35 pm

    Ntawwutakwishimira ko igihugu cye cyunguka. Ikibazo tutumvikanaho kugeza ubu ni imicungire ya Rwandair. Niba indege ihaguruka yuzuye à 60% bizagorana kwishyura imyenda. Muri Afrique birazwi neza ko Ethiopian Airways ariyo yonyine yunguka! Kuki imicungire ya Rwandair igirwa ibanga? imibare ifatika iri he?

    Likes(2)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *