Abagize itsinda ‘Arts’, bashishikajwe no kwiteza imbere babinyujije muri cinema – UMUSEKE

Abagize itsinda ‘Arts’, bashishikajwe no kwiteza imbere babinyujije muri cinema

Itsinda ryitwa ‘Arts’, ni urubyiruko rukora cinema ndetse rukamurika n’imideri mu Rwanda, rikaba ryarashinzwe muri 2012 ritangijwe n’abasore batatu aribo Remera Gaetan,UWITONZE Paulin na HAMULI Lubeni.

Uru nirwo rubyiruko rugize 'Arts'

Uru nirwo rubyiruko rugize ‘Arts’

Kuva icyo gihe bishyira hamwe bagashinga iryo tsinda, ubu bamaze kugera ku banyamuryango barenga mirongo itandatu (60).

Uru rubyiruko rukaba rwarishyize hamwe kugirango rugaragaze impano rufite muri cinema ariko rukaba rufite n’intego nyinshi zo kugenda ruhindura.

Muri izo ntego bavuga bagomba guhindura, harimo  imyumvire ndetse n’imitekerereze ya bamwe mu rubyiruko bagenzi babo usanga barabaswe n’ibiyobyabwenge ndetse n’ubwiyandarike.

Ahubwo rugerageza kubagira inama babinyujije muri cinema bakora, bigisha urubyiruko yuko bakwirinda ibyo bikorwa bitabahesha agaciro, ahubwo babakangurira gukura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere.

Kiza Bahati umwe mu bagize iryo tsinda, yabwiye Umuseke ko bibabaza kubona umusore cyangwa inkumi igihugu gitezeho umuturage mwiza w’ejo hazaza yirirwa akora ibikorwa bimwangiriza ubuzima bitagira icyo byamugezaho nk’urubyiruko.

Ati “Tubinyujije muri cinema dukora, turashaka gufasha bagenzi bacu gusohoka muri ibyo bikorwa byo kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ubusambanyi ahubwo baharanira gukora kugirango bakomeze kuba abaturage babereye u Rwanda”.

Iri tsinda mu Ukuboza 2016 rirateganya gushyira ahagaragara film yabo yitwa (Anti drugs ) ikangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge birwugarije muri iki gihe.

Bavuga ko bazakomeza no gukora ibindi bikorwa bikomeza gukangurira urubyiruko kwirinda ingeso mbi ahubwo bakangukira gukora kuko aribyo byazabagirira akamaro kandi bikakagirira n’igihugu.

Iyi ni imwe mu mafoto azagaragara muri iyo filme irimo gukinwa ku biyobyabwenge

Iyi ni imwe mu mafoto azagaragara muri iyo filme irimo gukinwa ku biyobyabwenge

Nsanzimana Christopher

UMUSEKE.RW

Likes(2)Dislikes(0)

35 Comments

  1. Jay

    October 31, 2016 at 11:40 am

    Keep it up My Brothers and Sisters iki nicyo gihe kbs!!!!

    Likes(1)Dislikes(0)
  2. Sosthene

    October 31, 2016 at 1:40 pm

    Never give up

    Likes(1)Dislikes(0)
  3. Diogenson Smith

    October 31, 2016 at 2:06 pm

    congz to izina art, mukomereze aho tubari inyuma kandi murashoboye ndabemera,
    courage

    Likes(1)Dislikes(0)
  4. Paulin

    October 31, 2016 at 2:53 pm

    We love you guys amaherezo yi nzira ni munzu.
    Muzagerayo soon kandi muri hafi

    Likes(1)Dislikes(0)
  5. SemiPaul

    October 31, 2016 at 6:17 pm

    courage kbs

    Likes(1)Dislikes(0)
  6. gasasira

    October 31, 2016 at 7:42 pm

    nimwe mugomba guhindura ibibazo biri muri cinema nyarwanda kandi turabizeye muri abahanga cyane ndabemera cyane, project yanyu ibibaho mubuzima ni nziza

    Likes(1)Dislikes(0)
  7. omega

    October 31, 2016 at 7:51 pm

    ehhh kooko gkndo gyz and girlz murashoboye xana Izina art murikuduhimpinduka kbsa trailler ya mugo uziko banayisobanuye kuberukuntu ivuna

    Likes(1)Dislikes(0)
  8. Satan

    October 31, 2016 at 11:36 pm

    Izina art murabizi pe, mbifurije gutera imbere

    Likes(1)Dislikes(0)
  9. Mama Bebe

    October 31, 2016 at 11:38 pm

    Imana ibafashe nanjye mbafatiye iryiburyo murabantu babagabo

    Likes(1)Dislikes(0)
  10. chris Jimmy

    October 31, 2016 at 11:50 pm

    woooouuuu congz Izina Art!! Mukomeze ntimurekure mufite inshingano zikomeye kandi muri mu murongo mwiza wo kubaka sinema yacu.

    Likes(1)Dislikes(0)
  11. Izabayo

    November 1, 2016 at 7:14 am

    Birashimishije Cyanee Kbsaaa Izina Art

    Likes(1)Dislikes(0)
  12. Karimu

    November 1, 2016 at 7:23 am

    nimwe twari twarabuze pe nabonye muzi acting icyo ari cyo tubatezeho impinduka

    Likes(1)Dislikes(0)
  13. Keza Noellah

    November 1, 2016 at 7:32 am

    guyz nabonye muzi acting icyo aricyo murashoboye kandi tubatezeho impinduka, muri abahanga nakunze imikinire yanyu murusha benshi muba star binaha, courage

    Likes(2)Dislikes(0)
  14. Josiane

    November 1, 2016 at 9:28 am

    biragoye kubona urubyiruko rufite imyumvire nkiyanyu mukomeze mudufashe kuzamura cinema nyarwanda igere kurwego mpuzamahanga

    izina art keep it up

    Likes(1)Dislikes(0)
    • bategejo

      November 1, 2016 at 1:44 pm

      kbsa gushaka nugushobora kurimwe mufite ibyomushoboye bibatembera mumaraso mubihingire mubisasire ubundi bitangimbuto nziza mugihugu no kwisi hose!lzina art coulage nibwo bigitangira ingufu nyinshi zirakenewe

      Likes(1)Dislikes(0)
  15. gakuba

    November 1, 2016 at 1:39 pm

    ewana narimbizi kbsa ko hari aho mugomba kuzagera none ndabona inzira irimo igenda iba ngari kbsa nimwe mpinduka zigihugu
    .nziza!gsa mudufashe iyo project itugereh vuba kndi igere kubanyarwanda twese!

    Likes(1)Dislikes(0)
  16. devos

    November 1, 2016 at 2:39 pm

    wow!!! gyz nimwe twashakaga mur cinema KBS ejo bundi nabonye treilla ya mugo birantangaz wan sinarinziko no murwanda bakora biria courage KBS arko dukeney full movies zanyu tukazigura

    Likes(3)Dislikes(0)
  17. Kadugara

    November 1, 2016 at 10:26 pm

    ewana murabizi kbs muzigurire aka byeri

    Likes(1)Dislikes(0)
  18. Aphrolien

    November 2, 2016 at 8:07 am

    Really God continue to be with you and keep it up my friends, you'll get successful.

    Likes(1)Dislikes(0)
  19. Benigne

    November 2, 2016 at 8:42 am

    Art turabakunda cyane kbsa tubari inyuma.

    Likes(1)Dislikes(0)
  20. Allany

    November 2, 2016 at 9:02 am

    igitekerezo mwagize nikiza muzagikomeze wenda byatuma urubyiruko rujya mumurongo. tubari inyuma courage

    Likes(1)Dislikes(0)
  21. Patrick Mugwaneza

    November 2, 2016 at 9:58 am

    Vrmt Arts munkoze kumutima mufite intego nziza kamdi ibyo bintu ni BYIZA namwe ubwanyu bizabafasha kubona uko mwiteza imbere cyane ko natwe mudufite tuzabafasha tunabashyigikira tubateze imbere!.

    Likes(1)Dislikes(0)
  22. Bryan

    November 2, 2016 at 10:24 am

    Ndabona muri munzira nziza iyaba urubyiruko rwose rwabyumvaga nkamwe kbsa ejo hi igihugu cyacu haba heza. mukomereze aho

    Likes(0)Dislikes(0)
  23. Steven

    November 2, 2016 at 10:33 am

    iri tsinda ni agahebuzo rwose

    Likes(0)Dislikes(0)
  24. Uwamahoro

    November 2, 2016 at 10:34 am

    nkunda ibikorwa byanyu nimwe twaridutegereje igihugu cyibatezeho byinshi.Turabashyigicyiye

    Likes(0)Dislikes(0)
  25. Jolie

    November 2, 2016 at 10:36 am

    Art nukuri sinari mbazi ubuse nzababona ute koko ko nakunze ibyo mukora. coulage pe

    Likes(0)Dislikes(0)
  26. Fifi

    November 2, 2016 at 10:43 am

    Mbega byiza biranejeje kongera kubabona nukuri ndabakumbuye cyane mbaheruka cyera

    Likes(0)Dislikes(0)
  27. James

    November 2, 2016 at 10:47 am

    Ibi bintu ni byiza pe. mukomereze aho

    Likes(0)Dislikes(0)
  28. Nusra

    November 2, 2016 at 10:49 am

    Ndabakunze cyane!!

    Likes(0)Dislikes(0)
  29. Mugaba

    November 2, 2016 at 10:52 am

    Kumbi ni mwebwe. yeweeee!!!!

    Likes(1)Dislikes(0)
  30. Mugabe

    November 2, 2016 at 11:07 am

    Turabishimiye cyane!!

    Likes(0)Dislikes(0)
  31. mugangaclement

    November 2, 2016 at 11:24 am

    Wow guyz murashoboye kbs Izina Art Go be great

    Likes(0)Dislikes(0)
  32. Nyambo Radjabu

    November 2, 2016 at 3:38 pm

    mbarinyuma muri byose. .....

    Likes(0)Dislikes(0)
  33. Naillah

    November 2, 2016 at 11:18 pm

    ndabona mumeze gutera intambwe ifatika, ese ko nshaka gukorana namwe nanyura he?

    Likes(0)Dislikes(0)
  34. gloria peace

    November 3, 2016 at 9:36 am

    Congz basore courage kbx

    Likes(0)Dislikes(0)

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *